AMAKURU MUTURERE

Rubavu: Ngo igi ku mwana ku munsi ryafasha guca imirire mibi n’igwingira

Mu Karere ka Rubavu, hari abaturage bavuga ko imyumvire y’ababyeyi mu kwita ku mikurire y’abana babo ikwiye guhinduka bakita kukongera igi mu mafunguro baha abana babo kuko byafasha guca ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana ryugarije aka Karere.

Ababyeyi bari gutonora amagi yo kugaburira abana

Anyesi Uwurukundo utuye mu mudugudu wa Nyabagobe, mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi aganira n’Umwezi.rw  yavuze ko kuva bahabwa amakuru y’uko muri uyu mudugudu abana 10 bafite ikibazo cy’igwingira. Muri bo, abana 6 bari mu mirire mibi ikabije (mu mutuku) abandi 12 bari mu muhondo.

Bavuga ko nyuma yo kwisuzuma basanga intandaro yo iryo gwingira ry’abana babo bituruka ku babyeyi badaha agaciro ubuzima bw’abana.

Uwurukundo ati “Usanga muri aka gace, abagore ari bo bahahira ingo, bazinduka bajya gucuruza, bagataha ijoro, abana biriwe bonyine ntawo kubitaho bafite, bamwe nta biryo basigiwe, yewe naho babisize usanga ari ubugari bwa kawunga cyangwa se ibijumba bitagira uburisho”.
Akomeza avuga ko ibyo biryo bitagirira akamaro umwana naho yabona ubimugaburira. Ariko avuga ko batangiye kwigishwa ubuyo bwo guha umwana igi ku munsi ndetse na Leta ikaba isigaye iyaba mu gikoni cy’umudugudu iyo batetse.
Ku rundi ruhande umubyeyi witwa Nduyuyu Daniel ufite abana 11 n’abuzukuru 6 agaragaza ko ikibazo cyo kubyara abana benshi ndetse n’ubusinzi byugarije imiryango itari mike yo muri uyu mudugudu ngo biri mu bituma abana babura ibiribwa bifite intungamubiri, kuko ngo usanga ayakaguzwe byibuze igi ry’umwana, indagara cyangwa se isambaza , ababyeyi bayisomera agacupa, ahandi indyo ikaba nkene bitewe n’ubwinshi bw’abagize umuryango .
Ariko kandi ngo hari n’ikibazo cy’ubujura bukabije muri iki gihe,aho usanga n’uwagerageje korora inkoko bazimwiba, kuzongera kwigondera izindi bikaba ingorabahizi bitewe n’ubukene bukabije bwugarije uyu mudugudu.


Nyandwi Innocent, ukuriye abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Gisenyi agaragaza ko bashyize imbaraga mu bukangurambaga bukomatanyije bugamije gufasha ababyeyi guhindura imyumvire ku bibazo byose bagaragaza nk’ibikoma mu nkokora imibereho myiza y’abana.
Avuga ko kugira ngo barwanye igwingira, biyemeje kugira igikoni cy’umudugudu, aho ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka 5 baterana inshuro 2 mu kwezi, bakaganirizwa ku isuku n’isukura, bagategurira hamwe indyo yuzuye ndetse bakayigaburira abana iherekejwe n’igi kuri buri mwana. Uyu mujyanama w’ubuzima agaragaza ko babigenza batyo kuko igi rifite intungamubiri zikenewe mu mubiri w’ umwana.

Ni gahunda kandi usanga yarashyizwemo imbaraga mu Karere ka Rubavu kose kuko no mu mirenge y’icyaro ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi cyugarije abana ndetse n’ ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’umuzima mu mwaka wa 2015 no mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko igwingira ry’abana mu Karere ka Rubavu riri hejuru ya 40%.

Machara Foustin Umukozi w’ikigo gishinzwe abana (NCDA) aravuga Ati” igi ni ikiribwa gikomoka ku matungo gikungahaye ku ntunga mubiri,akaba  ari intangarugero kumikurire y’umwana Igi rifite akamaro gakomeye cyane gutangira kuriha umwana mufasha bere

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana uriye imagi rigabanuka Ari igisubizo kirabye ariyo mpamvu twifuza ko Igi riba umuco turi menyere nka banyarwanda turigabutira abana bacu”.

Ishimwe Pacifique,Vice Mayor ushinwe imibereho myiza mu Karere ka Rubavu

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique agaragaza ko bashyize imbaraga mu kwita ku mibereho y’abana bafasha ababyeyi kugira imyumvire ifasha abana kugira ubuzima bwiza ndetse bikajyana no koroza inkoko imwe mu miryango ikennye kugira ngo biyifashe kubonera abana amagi yo kurya.
Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, Akarere ka Rubavu karimo gushyira mu bikorwa umushinga DHCR ugamije kurwanya imirire mibi no guha ubushobozi inzego z’ibanze bikaba birimo gukorerwa mu Mirenge ya Nyundo na Rugerero. Ku bw’ibyo, inkoko 800 zorojwe imiryango ndetse biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira hamaze gutangwa izindi nkoko 3 kuri buri rugo rufite abana bari munsi y’imyaka 5 mu Karere ka Rubavu.

Imiryango yorojwe inkoko

Kayitesi Carine

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM