Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata, 2023 Ishyaka rya Gisosialisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatanze amahugurwa ku banyamuryango baryo biganjemo urubyiruko
Ubayoboke bi shyaka PSR bari bitabitiye amahugurwa
Ni amahugurwa yari igamije kubakangurira gukunda Afurika no gukora cyane bakiteza imbere bakumva ko batagombagutegereza ibivuye mu mahanga ahubwo ko nk’Abanyafurikabagomba kwigira bagatungwa n’ibivuye mu maboko yabo ndetse n’ubumenyi bafite bakabibyaza umusaruro bityo Afurika igatera imbere.
Bwana Jean Baptiste Rucibigango Umuyobozi wa PSR avuga ko impamvu bakoze aya mahugurwa kuri Pan African Movement ari uko bifite icyo bipfana na Afurika Yunze Ubumwe( AU), kuko mu 2016 mu nama yateraniye I kigali aribwo bemeje ko Perezida Paul Kagame avugurura umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU)
Ikindi ni uko Pan African Movement yahimbwe kugira ngo abirabura bagire agaciro ku isi bareke kurenganywa, ariko ubu abirabura bakaba aribo bari kwicana ubwabo ikaba ariyo mpamvu bakoze aya mahugurwa kugira ngo bakangurire urubyiruko kurwanya akarengane mu birabura.
Umutoni Vanessa umuyoboke w’ishyaka rya PSR avuga ko impamvu y’aya mahugurwa ari ugukangurira abanyafurika ko ari ibiremwa nk’undi muntu kandi bashobora kwishamo ibisubizo batagiye kubisaba abandi, bakishyira hamwe ndetse bakanateza imbere Afurika kuko baciye mu bibazo bimwe bakaba banafite ibibazo bimwe, bakwiye gufatanya bakishakamo ibisubizo.
Umurerwa Janviere umwe mubayoboke bi shyaka PSR nawe avuga ko yungukiye muri aya mahugurwa byinshi nk’umunyafurika akaba avuga ko bagiye guhindura imitekerereze y’urubyiruko rugahaguruka rugakora rugahindura imyumvire yo kumva ko hari abagomba kubafasha bagakora bakiteza imbere bakareka kumva ko bazatezwa imbere n’ibivuye mu mahanga.
Anavuga ko bagomba guhaguruka bagakora bakabyaza umusaruro ibyo bize bagateza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Dr Ismail BUCHANAN Komiseri ushinzwe ubushakashatsi muri Pan African Movement Rwanda Chapiter, akaba n’Umwalimu muri Kaminuza avuga ko Pan African Movement nk’umuryango uharanira iterambere ry’umunyafurika,avuga ko baje mu mahugurwa ya PSR mu rwego rwo kureba uko amashyaka ashyira mu bikorwa intumbero y’iterambere rya Afurika bakaba basanze muri PSR bari guteza imbere ihame ry’umunyafurika ndetse n’umunyarwanda bakaba bahuye ngo baganire ku iterambere rya Afurika biciye mu rubyiruko.
Pan African Movement Rwanda yashinzwe nyuma ya congress ya 8 yabereye mu Gihugu cya Ghana mu mwaka 2015, ukaba wari ufite abanyamuryango bagera ku bihumbi mirongo itatu (30000), barimo Amadini, Ihuriro ry’abakozi, Urubyiruko, Itangazamakuru Abanyeshuri, Imiryango itari iya Leta n’abandi.
Bamwe mu bayoboke bishyaka PSR bitabitiye amahugurwa