Afurika

U Rwanda rwibukije Umuryango w’Abibumbye ko Congo igikomeje guha inkunga FDLR

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yagaragarije Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ucyidegembya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi uhabwa inkunga n’icyo gihugu mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere.

Imyaka ibaye 29 akarere k’ibiyaga bigari kugarijwe n’intambara z’urudaca ziterwa n’imitwe y’iterabwoba n’iyitwaje intwaro yabonye indiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri yo harimo umutwe wa FDLR. Loni yemeje ko ari uw’iterabwoba ugomba kurwanywa, ndetse hagiye hashyirwaho imyaka ntarengwa yo kuba wahindutse amateka ariko bikarangira nta gikozwe.

Mu nama rusange y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yiga ku karere mutekano mu Biyaga Bigari kuri uyu wa 19 Mata 2023, Amb. Gatete Claver yagaragaje ko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo ntandaro y’urugomo n’ubwicanyi bimaze iminsi bigaragara mu karere.

Yagize ati: “Mu gihe Abanyarwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nashakaga kubibutsa ko umutwe w’iterabwoba Loni yafatiye ibihano wa FDLR wakoze Jenoside, ucyidegembya muri RDC. Ikindi kandi FDLR ihabwa inkunga ikanakingirwa ikibaba muri politiki na Guverinoma ya RDC, yirengagije ibihano Loni yawufatiye. Kuva wahungira muri RDC mu myaka 29 ishize, uyu mutwe wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC, ari na yo ntandaro y’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC. Ibi kandi byiyongera ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba k’u Rwanda.”

Amb. Gatete yagaragaje ko imyitwarire n’imbwirwaruhame za Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, atera icyuhagiro uyu mutwe w’iterabwoba ziteye inkeke, ndetse zisubiza inyuma amahoro n’umutekano mu karere.

Yatanze urugero rw’ikiganiro Tshisekedi aheruka kugirana n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida w’u Busuwisi.

Icyo gihe yavuze ko kwitwaza ko FARDC ifasha FDLR, ari ikinyoma. Ati “FDLR ni umutwe warangiye uteje ikibazo gusa RDC kuko ntibakigaba ibitero k’u Rwanda ndetse nta n’inyungu za politiki bashaka mu Rwanda.”

Yanibukije ko Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje neza ko umutwe wa FDLR ukiriho kandi ukora, anatanga impuruza ku bimenyetso bya Jenoside mu Burasirazuba bwa RDC.

Amb Gatete yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muri RDC bisa n’ibigoye gukemura ariko kandi byakoroha, imbogamizi ikaba ubuyobozi bw’iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR by’umwihariko.

Yagize ati: “Uko ibintu bimeze muri RDC biragoye ariko biroroshye kubikemura. Ariko ibyo abayobozi ba RDC bavuga kuri iki kibazo na FDLR byose ni urucantege ku ngamba zishyirwaho n’akarere n’inzira zo kugarura amahoro zashyizweho. Gusa Guverinoma ya Congo [Kinshasa] ikomeza kwinangira mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu kugarura amahoro mu karere.”

Yashimye ko M23 ikomeje kuva mu bice bitandukanye ibishyikiriza ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ko mu gihe M23 izaba imaze kuva mu bice byose yafashe, ibiganiro ntibihite bitangira bizatuma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bikomeza kuba byinshi.

Ati “Ibyo RDC ivuga biteye inkeke ku karere, kuko bibangamiye ingamba z’akarere n’umugabane zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.”

“Isi yose itegereje ubufatanye bwa RDC nyuma y’uko M23 ivuye mu bice byose ngo hagarurwe amahoro arambye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Nihatabaho ibiganiro mu gihe M23 izaba ishoje gutanga ibyo bice, ingamba zo kugarura amahoro ntizizubahirizwa, kandi bizatuma ibyaha bikomeye byongera gukorwa.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru aherutsemo ubwo yari kumwe na Perezida w’u Busuwisi, Alain Berset, tariki 13 Mata 2023 i Kinshasa, Tshisekedi yavuze ashize amanga ko adateze kuganira na M23.

Icyo gihe yagize ati “Nta biganiro na bimwe bya politiki bizabaho hagati yacu n’uyu mutwe. Niba koko ari Abanye-Congo nk’uko babivuga, bakwiriye gushyirwa muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe, bagasubira mu buzima bwa gisivile.”

RDC yakunze kumvikana ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, rwo rukabihakana ndetse n’abayobozi ba M23 bihe bitandukanye bahamije ko nta n’urushinge bari bahabwa n’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rugaragaza ibimenyetso by’uko RDC itera inkunga FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, inayifasha mu bitero bitandukanye uyu mutwe w’iterabwoba wagiye ugaba mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM