Mu gihe hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda hakomeje kugaragara ibinyobwa birimo igihingwa cya tangawizi ariko ugasanga hafi y’ubwoko bwose bw’ibinyobwa birimo iki gihingwa birasembuye, ibintu byatumaga abantu badakunda ibinyobwa bisembuye ariko bakunda kunywa tangawizi babuze aho bayikura, kuri ubu uruganda Twese Turyoherwe Ltd rwatangiye gutunganya ibinyobwa birimi tangawizi n’umwenya ariko bidasembuye.
Uru ruganda rumaze igihe gito rufunguye imiryango rwatangiye gukora ikinyobwa kitwa Akaruhura, gikozwe muri tangawizi, umwenya n’ubuki,rukaba ruherereye mu murenge wa Kabaya, akarere ka Ngororero.
Nubwo uru ruganda rumaze igihe gito rutangiye gukora rwatangiye kugeza ku banyarwanda iki kinyobwa ndetse bamwe mu bakinyoyeho bemeza ko ari ikinyobwa kiza ndetse kiryoshye.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu ruganda Twese Turyoherwe Ltd, Muhire Jean D’Amour, ngo uru ruganda rwabaye rutangiye gukora ibinyobwa bidasembuye nk’umwihariko wabo ndetse babona ko n’ubwo bakiri mu ntangiriro bigenda neza.
Yongeraho ko bari gushaka uburyo bagura ku buryo mu bihe biri imbere bazajya bakora n’ibinyobwa bisembuye.
Aha avuga ko nubwo bazageraho bagakora n’ibinyobwa bisembuye, batazigera bareka gukora ibinyobwa bidasembuye.
Yagize ati: “Dutunganya ikinyobwa ariko bigiye kuzaba ibinyobwa, twagiye dukora ubushakashatsi tuganiriza bamwe mu bakiriya bacu batubwira ko bibaye byiza twajya dukora n’ibisembuye, kugeza ubu turacyakora umutobe wa tangawizi, ariko mu minsi iri imbere tuzaba dukora n’ibisembuye, ku buryo buri muntu azajya agira amahitamo ye ku binyobwa byacu.”
Uyu muyobozi avuga ko bitewe n’uko uru ruganda rugitangira bagifite abakozi bake bagera kuri 25 gusa, ariko akaba avuga ko mu minsi iri imbere bazaba bafite abakozi benshi ndetse bikaba biri mu bitanga umusaruro mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero uru ruganda ruherereyemo.
Uyu muyobozi avuga ko intego z’uru ruganda ari uguha abanyarwanda ibinyobwa byiza ndetse no kugabanya ubushomeri kuri bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero no mu gihugu hose murir rusange.
Bamwe mu bakozi bakora muri uru ruganda nabo bagaragaza ko uru ruganda rwabaye amahirwe kuri bo kuko mu mezi make bamaze barukoramo bashoboye kugira aho bava bagatera intambwe ishimishije mu iterambere.
Niyonsaba Emerine, Umucungamutungo muri Twese Turyoherwe Ltd yagize ati: “Mbere nari umushomeri ariko mbonye akazi muri uru ruganda ntangira kwiteza imbere, naguze amatungo magufi no kwishyura mitiweri, kandi nkiri umushomeri ntayo narimfite.”
Mugenzi we witwa Itangishaka Samuel Issa yagize ati: “Narindaho ntagira akazi ariko uruganda rwaje hano mbonamo akazi, umushahara wambere nabonye nabashije kwitezamo imbere nguramo intama (Intaama) imaze kubyara incuro ebyiri, ngenda niyubaka bukebuke n’ibindi bizaba biza.”
Nubwo bigaragara ko uru ruganda hari ibyiza rurimo gukorera abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu karere ka Ngororero, nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bwarwo hari imbogamizi rugenda ruhura nazo, izo mbogamizi zikaba zirimo ko bimwe mu bihingwa byifashishwa mu gutunganya ibinyobwo bidakunze kuboneka mu Rwanda, ari naho bahera basaba abahinzi bashoboye guhinga tangawizi aho zishobora kwera mu Rwanda guhinga iki gihigingwa kuko biteguye kubabera abaguzi ndetse ku buryo umuhinzi azunguka ku kigero gishimishije.
Ubu buyobozi buvuga ko kuri ubu ibinyobwa by’uruganda Twese Turyoherwe Ltd biboneka mu turere twa Ngororero, Rubavu, Rutsiro , Muhanga na Kigali.
Umwezi.rw