Mu gihe hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu karere ka Africa y’Uburasirazuba usanga bikunda kugora abafite butandukanye kubona abaganga bafite ubumenyi buhagije mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, kuri ubu hatangijwe gahunda ya Digital Rehabilitation (Gufasha gusubira mu buzima busanzwe mu buryo bwikoranabuhanga), izajya ifasha abarwayi kubona abaganga babafasha biciye mu ikoranabuhanga.
Ubu buryo buri gutegurwa n’ Ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu buhanga bw’ibinyabuzima na eUbuzima (CEBE) cya Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na JAMK University of Science Science yo mu gihugu cya Finland.
Ni porogaramu ije yunganira izari zihari, izo abaganga bashoboye gufasha abarwayi gusubira mu buzima busanzwe bari basanzwe bakoresha, aho byasabaga ko umurwayi wo mu bice by’icyaro byamufataga hafi ibirometero 20 agenda ajya gushaka umuganga wamufasha.
Ni gahunda Byiringiro Jean Baptiste, ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko bitewe n’ubuke bw’abaganga bwari buhari iyi gahunda igiye kuba igisubizo aho umuganga umwe azajya afasha abarwayi benshi mu gihe gito.
Yagize “Impamvu ubu buryo bwizewe kandi bunakenewe ni uko mu gihugu cyacu n’ahandi mu karere hagaragaye ubuke bw’abaganga butuma umuganga atagera ku barwayi bose, bivuze ngo ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kugira ngo umuganga abashe kuvura umutu cyangwa se kuvugana n’umurwayi hakoreshejwe ikoranabuhanga navuga ko bukenewe kubera ubwo buke bw’abaganga.”
Bigirimana Jean Damascene Ngamba, Community Manager wa JAMK avuga kuba mu Rwanda hari umubare muke w’abaganga ugereranyije n’umjubare w’abarwayi bagomba kwitaho, icyo bari gukora ari ukongerera ubushobozi abo baganga bake kugira ngo babashe kwita ku barwayi benshi mu buryo bushoboka.
Yagize ati: “Icyo turigukora ni ukongera ikoranabuhanga muri Rehabilitation, ni ukogerageza ngo turebe uko abantu bakwifashisha ikoranabuhanga muri ibi bihe bakagerageza kuryifashisha kugira ngo tubashe gutanga serivisi za rehabilitation, izi seriivisi ubungubu ntabwo zibasha kugera ku bantu bose, ugereranije twakagombye kuba dufite ibihumbi bitatu by’abaganga ndetse bikunze bakaba barengaho, ni ukuvuga ngo umubare w’abavura ni muke cyane ugereranyije n’abaturage, icyo dukora ni ukugerageza kugira ngi turebe ko twakwifashisha ikoranabuhanga.”
Uyu muyobozi avuga ko bari gukora ubushakashatsi ndetse bakaba barahawe ibyemezo na Minisiteri y’Ubuzima, aho kujri ubu batangiye kugerageza uburyo bw’ikoranabuhanga mu gufasha abarwayi gusubira mu buzima busanzwe.
Gasana Juliette, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuganga, avuga ko ub buryo buzaba igisubizo ndetse ko mu Rwanda bwatangiye gukoreshwa mu gihe COVID-19 yari yugarije isi.
Yagize ati: “Ubu buryo bwo kuvura hakoreshejwe ikoranabuhana twe turabona buzaba igisubizo, bwatangiye gukoreshwa mu bihugu byateye imbere ariko hano mu Rwanda twabyigiye muri COVID. Icyo gihe twari gufite igioce cy’abantu bavura hakoreshejwe ubugororangingo kandi icyo gihe twari dufite abarwayi benshi bagomba kwitabwaho, icyo gihe rero twakoresheje ikoranabuhanga tubona birashoboka.”
Prof David Tumusiime, PHD, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu buhanga bw’ibinyabuzima na eUbuzima (Regional Center of Excellence in Biotechnology and eHealth, CEBE) avuga ko ubu buryo buje gukemura ikibazo cy’ubushobozi buke bwagaragaraga mu kuvura abarwayi babasubiza mu buzima busanzwe.
Yagize ati: “Ubu buryo buje ni busubiza ikibazo cyo kongera ubushobozi mu kuvura abantu icyo twita digital rehabilitation, ubundi rehabilitation ni ukuvura umuntu umusubiza mu buryo bwo kugira ngo akore neza akazi ke ka buri munsi iyo yabaye nk’urwara agahungabana cyangwa se no gushobora kumufasha ku buryo izo ndwara zitagira uko zamubangamira ngo agire ubumuga. Ni ugukoresha tekinoloji mu by’ubuzima kugira ngo umurwayi ashobore gufasha atagombye kuza ku bitaro.”
Mu Rwanda abasaga 75% by’abafite ubumuga batuye mu bice by’ibyaro kandi aba bari mu bakenera ubuvuzi bw’uburyo bw’ubugororangingo, aba bibasaba gukora urugendo rurerure kugira ngo babashe kubona umuganga w’inzobere ubishoboye wabafasha, uburyo bwa Digital Rehabilitation ni uburyo buzorohereza aba bantu ndetse n’abandi mu kubona serivisi z’ubuzima mu buryo butabagoye.
Carine Kayitesi




