Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yagaragaje uruhare rw’abaganga 157 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, aho abari abaganga bashinzwe gufasha abaturarwanda babagana kugira ubuzima buzira umuze batatiriye inshingano zabo bagahitamo gukora ibikorwa bigayitse byo kwica abarwayi bari bashinzwe kwitaho, abarwaza ndetse n’abo bakoranaga.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascène, kuri uyu wa 10 Gicurasi, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka abakoraga mu rwego rw’ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umubare munini w’abaganga bagize uruhare muri Jenoside ari abakoreraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aho yavuze ko Dr Sindikubwabo Theodore wagizwe Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, nk’uwabaye Umuganga yagombaga kuba intangarugero agashishikariza abaganga kwita ku barwayi, ariko ngo akaba ari we wafashe iya mbere mu kubwira abakoraga mu rwego rw’Ubuzima ko bagomba kwica bagenzi babo bakoranaga.
Dr Bizimana yavuze ko Sindikubwabo na mbere y’uko ahabwa ubutegetsi, yari asanzwe akora akazi ko kuvura abarwayi, kandi akaba yaragakoze imyaka myinshi.
Yagize ati: “Abenshi bari kuri uru rutonde rw’abicanyi bahamwe n’icyaha, kandi amateka atugaragariza ko muri bo hari abari bararangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi.”
Yavuze ko muri abo harimo bamwe bakoraga ibarura rigamije kumenya ubwoko bwa buri murwayi, bagendeye ku ndangamuntu, ndetse ngo hari abateraga serum y’amazi abarwayi kugira ngo bapfe.
Mu bandi baganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakanayishishikariza abaturage, harimo uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clément n’uwari Perefe wa Gisenyi witwaga Dr Zirimwabagabo Charles, bakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Arusha.
Minisitiri Bizimana avuga ko Dr Sindikubwabo yagiye i Cyahinda mu yahoze ari Perefegitura ya Butare taliki ya 18 Mata, 1994 ajyanywe no gushimira abaturage ko bishe Abatutsi. Icyo gihe ngo Sindikubwabo yavuze ko yaje gushimira abaturage ko bakoze akazi neza, ndetse akanabashishikariza gukomeza akabahemba.
Ku rutonde rw’abaganga bagize uruhare muri Jenoside kandi harimo Dr Rwamucyo Eugène, Dr Rutegesha, Dr Nshimyumuremyi wahungiye muri Gabon, ndetse n’umuvandimwe wa Perezida Habyarimana Juvénal witwa Dr Bararengana Séraphin.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari na bamwe muri abo baganga bafatanyaga n’abagore babo kwica Abatutsi bakoranaga.
Yagize ati: “Hari kandi Umuforomokazi witwa Nyiramisago Thèrese, mushiki wa Dr Sindikubwabo Théodore na we wagize uruhare rukomeye muri Jenoside.”
Yavuze ko ibi byerekana ubukana n’urwango bigishijwe kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko 80% by’abakozi bakoraga muri iyi Minisiteri bagizweho ingaruka na Jenoside.
Yagize ati: “Abakoraga mu rwego rw’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside, abo bishe, abayibonye 80% bose yabagizeho ingaruka.”
Yasabye abaganga by’umwihariko n’abakora muri iyi Minisiteri y’Ubuzima ko bakwiriye gutanga ubuzima baha serivisi nziza ababagana, bakirinda icyasubiza u Rwanda inyuma.Yavuze ko nta Munyarwanda wakuye inyungu muri Jenoside.
Dr Nsanzimana avuga ko izo ngaruka zatumye uyu munsi Umuganga umwe yakira abarwayi 1000, kandi uwo mubare wagombaga kwakirwa n’abaganga 4 nibura.
Tubibutse ko aba bakoraga mju rwego rw’ubuzima 157 bashyigikiye umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanawushyira mu bikorwa bica abarwayi bari bashinzwe kuvura na bagenzi babo bakoranaga, barimo abaganga babigize umwuga 68 naho n’abaforomo 89.
By Carine KAYITESI



