Umuryango wa Namanya Emmanuel mu ruhuri rw’ibibazo n’agahinda ko kubura umuhungu wabo Mugisha Eric w’imyaka cumi nicyenda yaburiwe irengero avuye ku ishuri ataha mu rugo kwa Sekuru.Sekuru avugako bamenyesheje Urwego rw’ubugenzacyaka (RIB), ariko amezi abiri (2) akaba yihiritse batazi aho uyumwana aherereye.
Uyu mwana Mugisha Eric yari umunyeshuri muri GS. Dihiro, ishuri riherereye mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, Sekuru avugako yaburiwe irengero ku wa 3 Gashyantare 2023, avuye ku ishuri atashye mu rugo.Muzeehe RUGANDURA Yohana sekuru w’
uyu mwana avuga ko yagerageje gushaka aho uyu mwana aherereye ndetse ngo anitabaza inzego zibishinzwe harimo nurwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ngo rumufashe gushakisha uyu mwana, ariko yaburiwe irengero.
Sekuru w’uyu mwana wari ugeze mu mwaka usoza amashuri yisumbuye, unavuga ko bishoboka ko yaba yarashimuswe nabakomeje gutoteza umuryango bikaba ari nabyo byatumye uhunga igihugu.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kubaza ubugenzacyaha aho bugeze bukurikirana aho uwo mwana yaba aherereye hamenyekane batubwirako ikibazo bakizi ko bagishakisha ko bishoboka ko yaba yarakurikiye ababyeyi be iyo bahungiye.
Ibura ry’uyu mwana rije rikurikira urugomo n’akarengane uwo muryango wagiye ugirirwa mubihe bitandukanye, nko gufungwa,kwamburwa isambu, kwamburwa akazi, gufungirwa amakonte no gufatira imitungo itimukanwa yabo bashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no gushyigikira benewabo bakwirakwiza ibihuha mubaturage babangisha igihugu, ibi bikaba byaranabaviriyemo guhunga igihugu.
Namanya Emmanuel n’umuryango we bari batuye mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, mu mwaka wa 2017, wari ufite imitungo itimukanwa itandukanye, irimo amasambu n’amazu ariko byose byarafatiriwe, aha ubuyobozi bwavugaga ko biri mu rwego rwo kubakurikiranaho ibyaha byo kugambanira igihugu, no gushyigikira abarwanya ubutegetsi buriho.
Nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo buri mu kaga uyu muryango wafashe icyemezo cyo guhugu igihugu, basize abana babo mugihugu bakirwa nabavandimwe batandukanye , Mugisha Eric we asigara kwa RUGANDURA Yohana (Sekuru ubyara nyina) utuye mu Karere ka Bugesera, ho mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda.
Kugeza ubu Namanya Emmanuel n’umuryango we aho bari mu buhungiro bari mu gahinda ko kubura umwana wabo n’ako kuba bari mu buhungiro byaratewe n’akarengane bakorewe n’ubuyobozi bwari bukwiye kubarengera.

