Amakuru

Gisagara: Abategarugori barashima iterambere bagejejweho n’uruganda Agaciro C.K.J Company Ltd

Bamwe mu bari n’abategarugoro bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save barishjimira ko bamaze gutera imbere babikesha uruganda Agaciro C.K.J Company Ltd rukora ibinyobwa, rwabahaye akazi bakabona uko biteza imbere babikesha umushahara babona wa buri kwezi.

Abagore n’abakobwa bakora muri Agaciro C.K.J Company Ltd bavuga ko babashije kwiteza imbere nyuma yo guhabwa akazi muri uru ruganda, aho bavuga ko ubundi mbere batabashaga kugira icyo bimarira, ariko ubu bakaba babayeho neza.

Aba bagore n’abakobwa baboneraho gusaba bagenzi babo kureka gusuzugura akazi ako ariko kose ngo kuko gashobora gutunga ugakora.

Kamariza Letitia

Kamariza Letitia uwe mu bari n’abategarugori bakora muri Agaciro C.K.J Company Ltd avuga ko yabashije kwiteza imbere ndetse akaba ashobora gufasha ababyeyi n’abavandimwe be bitamugoye. Aboneraho kugira inama bagenzi be yo gutinyuka bakayoboka imirimo kuko ngo umurimo uwo ariwo wose ntukwiye gusuzugurwa.

Yagize ati: “Akaka kazi rere kangejeje kuri byinshi, najemo hano nsaba isabune mu rugo, buri kimwe cyose nagisabaga mu rugo, ariko kuva ntangiye akazi isabuna ndayigurira, amavuta meza, umwenda nshaka ndawigurira no mu rugo bakenera ko nagira icyo mbafasha nkabafasha, naje muri aka kazi nta tsinda na rimwe mbamo ariko ubu muri aka kanya mba mu matsinda abiri, buri cyumweru mu itsinda rimwe ntangamo ibihumbi bibiri, iyo ngabanye, mu mwaka washize naguzemo ikimasa, ngenda nkoramo n’ibindi bikorwa bike nkeneye, ubu nta muntu wapfa kunsuzugura uko yishakiye, inama nagira bagenzi banjye ni uko bakwitinyuka bakumva ko akazi kose ari akazi, bakamenya ko nta kazi k’umunyagara kabaho, no gukora mu muhanda bapfa kuba baguha amafaranga.”

Mukandungutse Joseline

Mukandungutse Joseline, nawe ni umwe mu bakora muri Agaciro C.K.J Company Ltd, yagize ati: “Mu buzima busanzwe mbasha gufasha ababyeyi banjye, ikindi niba mpembwe mbasha kugura itungo kabasha kuryorora kugira ngo ejo nzabashe kwizigamira ntateze amaboko kuri rubanda, ni agaciro kuba narabashije kuba nagera muri uru ruganda, iyo bampembye amafaranga ntago nyapfusha ubusa cyangwa ngo nyasesagure, niba nkeneye nk’uwo mwenda nkawigurira ntagiye gutega amaboko nk’abasore bari hanze aha, inama nabagira ni ugutinyuka, nta kazi kabi kabaho.”

Elyse Utumwenayezu

Elyse Utumwenayezu, Umuyobozi ushinzwe gutunganya no gutegura (Production Manager) w’uruganda Agaciro C.K.J Company Ltd, avuga ko abakozi b’uru ruganda bose by’umwihariko abari n’abategarugori, bahabwa amahugurwa yo kwiteza imbere ndetse ngo banahabwa inguzanyo bishyura buhoro buhoro ku mishahara yabo.

Yagize ati: “Abakozi bacu tugenda tubigisha uburyo bakwiteza imbere, aho bakeneye inkunga tubasha kubaguriza amafaranga bakwiteza imbere, aho bagenda bishyura gahoro gahoro ku mishahara yabo, twagiye tubategurira n’amahugurwa ajyanye n’ibyo bakora; cyane cyane tubaha amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi bw’urutoki kuko ibitoki ari byo bikoresho by’ibanze dukoresha cyane ku ruganda, bishobotse bagahinga ibitoki byakwera tukabagurira ku ruganda.”

Avuga ko iyo bitegereje babona abari n’abategarugori bakora muri uru ruganda ubuzima bwabo bwarahindutse haba ku isura yabo ndetse no mu ngo zabo, aho basanga bagenda batera imbere.

Yagize ati: “Hari icyo byatanze kuko mu buzima bwabo impinduka ziragaragara, haba mu miterere yabo uko bagaragara, cyangwa se n’iwabo mu ngo uko bagiye biteza imbere bigaragarira buri wese.”

Yavuze ko bakora uko bashoboye kose bagafasha abari n’abategarugori iyo bageze mu gihe cyabo cy’uburumbuke, ndetse ngo hari n’amahugurwa bajya babagenera.

Ati: “Kano uko tubafasha tubategurira amahungurwa ajyanye n’imyororokere kugora babashe kumenya uko bagombwa kwitwara, kandi ikindi tubashakira ibyangombwa bakenera muri icyo gihe.”

Yasabye abari n’abategarugori gutinyuka bakagana inganda ngo kuko harimo akazi kandi ngo akazi abagabo bashobora gukora n’abagore bagashobora ndetse kurusha n’abagabo.

Uruganda Agaciro C.K.J Company Ltd rukorera mu murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, rufite abakozi 150 muri bo abari n’abategarugori ni 47, mu bakozi bose uru ruganda rufite 80 muri bo bakaba ari bo bafite amasezerano y’akazi.

 

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM