Amakuru

Kigali: Hateraniye inama mpuzamahanga y’impuguke zishyiraho ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge

Impuguke ziturutse mu bihugu birenga 35 byo ku migabane itandukanye ziri i Kigali mu nama ya 40 ya Komite Tekinike ya ISO (ISO TC 176) yiga ku micungire n’imitangire y’ibyangombwa by’ubuziranenge, inama ngarukamwaka yita ku mpinduka n’ingorane zigaragara bijyanye n’ibipimo mpuzamahanga n’uruhare rwabyo mu kugera kuri gahunda y’iterambere rirambye ku isi. Ni inama yakiriwe na Leta yu Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge (RSB) iri kuba kuva ku wa 9 kugeza ku wa13 Ukwakira 2023.

Raymond Murenzi, Umuyobozi wa RSB

Raymond Murenzi, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) yavuze ko kuva u Rwanda rwinjira mu muryango mpuzamahanga w’ubuziranenge nk’umunyamuryango mu 2003, iki gihugu cyiyongereye cyane mu kwitabira ibikorwa by’ubuziranenge bwa komite zitandukanye za tekinike ISO aho u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibcuruzwa na serivisi.

Yongeyeho ko iyi nama ari inama ya gatatu ya ISO TC yakiriwe nyuma y’iyo ISO / TC 283 yerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi yabaye mu mwaka wa 2018, iya kabiri ikaba ari iyo kuri ISO TC 323 ku bukungu yabaye mu 2022 ndetse n’iyi ya ISO / TC 176 iri kubera mu Rwanda.

Yagize ati: “Nka RSB, dukomeje kwiyemeza kongera imbaraga mu bipimo mpuzamahanga ngenderwaho bihuzwa ku rwego rwa ISO kugira ngo tugere ku cyifuzo dusangiye cyo gukangurira abantu gukoresha amabwiriza mpuzamahanga kugira ngo bakomeze uruhare rwabo mu iterambere rirambye no guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga.”

Jeffrey Hunt, Umuyobozi wa ISO / TC 176

Jeffrey Hunt, Umuyobozi wa ISO / TC 176 yagaragaje yishimiye kuba iyi nama yarateraniye mu Rwanda ndetse avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe n’inkunga babonye kugira ngo byose bitegure ku gihe.

Jose Alcorta

Naho Jose Alcorta, ushinzwe iterambere ry’ubuziranenge muri ISO yavuze ko iyi nama izashimangira ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi mu karere kandi bugahuza abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu hagamijwe kuzamura inyungu rusange.

Yagize ati: “Muri ISO, twishimiye guteza imbere amahame mpuzamahanga atanga ibisubizo by’ibibazo byugarije ibihugu, inganda cyangwa abatanga serivisi. Turashimira uruhare rw’Abanyamuryango n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo guteza imbere no kuzamura imyumvire ku bipimo. Twaboneyeho umwanya wo guhamagarira ibihugu byinshi by’Afurika kwitabira no kugira uruhare mu mirimo ya komite zitandukanye. ”

Bwana Ndayisenga Isaac

Umuyobozi wa UFACO Garment Ltd, Bwana Ndayisenga Isaac avuga ko ikirango cya ISO 9001 cyabaye urufunguzo rw’iterambere n’icyizere ntashidikanywaho ku bwiza bw’ibyo bakora.

Yagize ati: “Tumaze kubona iki kirango, byongereye imikorere yacu n’imikoranire n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera ndetse no mu mahanga.”

Yongeyeho ko byazamuye icyizere ku bakiliya aho bagura imyenda nta mpungenge zaho yakorewe.

Yagize ati: “Nka Zimbabwe turimo turatangizayo ishami, urumva ni ibintu biri kuva kuba dufite cya kirango.”

Yavuze ko iki cyemezo bahawe bwa mbere bafite gahunda yo gukomeza kuzamura urwego rw’ubwiza bw’imyenda bakora kugira ngo batazagitakaza mu bihe bizaza, kuko bifuza guhora baha ababagana serivisi nziza.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bipimo ngenderwaho by’ubwiza n’ubuziranenge (ISO) ukora nk’umuryango w’ikiraro aho abantu bashobora kumvikana ku bipimo no gusuzuma ibisubizo bihuye n’ibisabwa mu bucuruzi ndetse n’ibikenewe muri sosiyete. Ibi bikorwa bikorwa na komite tekinike ya ISO (ISO / TCs). Izi komite zakozwe n’inzego z’igihugu zishinzwe ubuziranenge (NSBs) z’ibihugu, buri gihugu.

ISO / TC 176 Imicungire yubuziranenge hamwe nubwishingizi bwubuziranenge yashinzwe mu 1979 kandi ishinzwe ubuziranenge mubijyanye na sisitemu yo gucunga neza ubuziranenge. Na none, komite ishiraho ibipimo ngenderwaho mu micungire y’ubuziranenge mu nzego zihariye bisabwe n’umurenge wibasiwe.

Iyi komite ishinzwe imirimo ngishwanama kuri ISO na Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe amashanyarazi (IEC) kugira ngo habeho ubusugire bw’ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge rusange no gushyira mu bikorwa neza politiki y’umurenge wa ISO / IEC ku bitangwa bikubiyemo uburyo bwo gucunga neza ubuziranenge.

Abitabiriye 95 hamwe n’abanyamuryango 30 b’indorerezi muri ISO TC 176 bahagarariye ibihugu byateye imbere, ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere ndetse n’ibihugu bifite ubukungu mu nzibacyuho kuva ku isi, bingana na 75% by’abanyamuryango 165 ba ISO.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM