AMAKURU MUTURERE

Nyamasheke: Abantu babiri bahitanwe n’impanuka y’ikirombe

Mu gitondo cyo ku wa 11 Ukuboza 2023, mu Mudugudu wa Muko Akagari ka Ntendezi Umurenge wa Ruharambuga, ho mu Karere ka Nyamasheke, habaye impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka cyagwiriye abantu babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko ikirombe cyagwiriye abantu ubusanzwe cyari cyarahagaritswe, ndetse ubuyobozi bw’akarere bwari buzi ko nta muntu ukijyamo gucukuramo amabuye.

Nsabimana Elysée, umukozi usanzwe arinda iki kirombe ko abahitanwe n’iyi mpanuka bageze aha bari basanzwe bakorera bagatangira gucukura amabuye bari kumwe nawe, abasigamo agiye ku muhanda mu isantere ya Mwaga, agarutse asanga kimaze kubagwira ahamagara abandi baturage bamufasha kubavanamo, yavuze ko abo bagabo bagwiriwe n’icyo kirombe ari Sylvère Gahunda na Emmanuel bahimba Rwegura.

Nsabimana Elysée yavuze ko ikirombe kikimara kugwira aba bagenzi be uwitwa Gahunda yahise apfa naho Rwegura Emmanuel we yapfuye ageze kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka, avuga ko ubusanzwe iki kirombe cyari cyarahagaritswe, aho yanavuze ko bakimenya ayo makuru bakurikiranye kugira ngo hamenyekane ubyihishe inyuma, ubu akaba yamaze gufatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Yagize ati: “Twamenye ko abo baturage umwe yahise yitaba Imana undi yaje kwitaba Imana ageze ku ivuriro. Nyiri ikirombe ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekanye uruhare yaba abifitemo.”

Meya Mupenzi Narcisse, yavuze ko agiye kujyayo akaganiriza abaturage babuze abantu babo mu rwego rwo kubafata mu mugongo no gutanga ubutumwa bujyanye no kwirinda ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Iyo bacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko babikora bihishe kandi uko kwihisha biba bivuze ngo n’ubuyobozi ntibwamenya ngo ninde uhacukura, twibwamenya niba afite ubwishingizi, twibwamenya niba ibikoresho akoresha birinda ubuzima bw’abaturage. Ubutumwa bukomeye cyane ni ubwo gukangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya babifitiye”.

Imirambo ya ba nyakwigendera yoherejwe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM