Amakuru

Rwamagana: St SIMION METALS CAMPANY Ltd muri gahunda zo gufasha abakobwa babyariye iwabo kubona imirimo

Mu gihe kenshi cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro usanga abakozi beshi bakoramo ari ab’igitsina gabo, kuri ubu St SIMION METALS CAMPANY Ltd ikorera imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kagali ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, iragaragaza ko nubwo mu bakozi ifite hafi ya kimwe cya gatatu cyabo ari abari n’abategarugori, ifite gahunda yo gukora ibishoboka byose igashishikariza abakobwa babyariye iwabo batuye mu gace ikoreramo nabo bakayoboka uyu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu rwego rwo kugira ngo nabo babone imirimo babashe kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwa St SIMION METALS CAMPANY Ltd bugaragaza ko bufite abari n’abategarugori 120 mu bakozi basaga 450 iyi kampani ikoresha, gusa buvuga ko bwifuza kongera umubare w’abakobwa n’abagore bakora muri uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo kuko bwifuza gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’aho iyi kompanyi isanzwe ikorera.

Mu kiganiro twagiranye na Munyemana Cedrick, umukozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri St SIMION METALS COMPANY Ltd, yagaragaje ko bafite umugambi wo gufasha abakobwa babyariye iwabo kubona akazi ndetse bakanashyirirwaho irerero ku buryo abana babo bazajya babona aho basigara hizewe mu gihe bari mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “hari n’umushinga turi gutegura wo kuzabafasha tunarushaho kubakangurira kwisanga muri uno mwuga cyane kubera ko umubare munini w’abangavu bo muri kano gace babyariye iwabo, noneho bagatinya kwisanga mu bucukuzi bitewe n’uko baba birinda gusiga abana babo mu rugo bonyine, yaba umudamu w’umupfakazi yaba umukobwa wabyariye mu rugo abo bose dufite umushinga w’uko uno mwaka nibitugendekera neza dufatanije n’abafatanyabikorwa bacu twazashyira irerero hano, kugira ngo iryo rerero rizafashe abacukuzi b’abadamu n’abakobwa ndetse n’abaturage batwegereye kuba barerera abana hano muri mine yacu mu rwego rwo kubungabunga uburere bw’abo bana tubaha n’imfashabere ikwiye kugira ngo tubafashe mu mikurire yabo myiza.”

Munyemana Cedrick, ushinzwe kugenzura ibikorwa bya St SIMION METALS COMPANY Ltd

Uyu mukozi akomeza avuga ko abari n’abategarugori basanzwe bakoresha babona bafite ubushobozi bwo gukora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ngo kugira ngo babashe kuza muri uyu murimo byatewe n’ubukangurambaga bakoze babashishikariza kuzamo.

Yagize ati: “Dufite abagore n’abakobwa bagerageza kwitabira imirimo igiye itandukanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro duhagarariye, urebye muri uno mwuga dukora w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntacyo umuhungu yakora umukobwa atakora, twagerageje gutanga imirimo inogeye buri wese kugira ngo umukobwa yisangemo, abakobwa biyongereye vuba aha kuko natwe ubungubu bibaye muri ino myaka ibiri ishize ubundi mbere baritinyaga ugasanga dukoresha igitsina gabo gusa, icyatumye rero biyongera ni uko twagiye tubakangurira icyitwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’icyo bwamarira ababukora, n’icyo bwamugezaho, ni ukuvuga ngo rero ikintu uno murimo umariye abadamu cyangwa se abakobwa ni uko babasha kwizigamira mu matsinda nk’uko nabivuze, mu bakobwa dukoresha abenshi ni ababyariye iwabo, ugasanga bamwe muri bo bafasha abavandimwe babo babishyurira amafaranga y’ishuri ndetse hakaba n’ababasha kubakira iwabo, by’umwihariko hari n’ababasha kwigurira amatungo yo korora, ndatse banabasha kurera abana babo neza bababonera ibibatunga mu buryo bukwiriye, bitewe n’uko babasha kugira icyo bakura ahangaha, ibyo ni bimwe mu bifite akamaro ku mukobwa ukora muri uno mwuga.”

Tumukunde Aline, avuga ko yari yarabyariye iwabo abayeho mu buzima bubi, nyuma ageze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri ubu abasha kwiteza imbere, aho yemeza ko icyo akeneye abasha kukibona bitendukanye n’uko yari ameze mbere.

Yagize ati: “Barampemba nta kibazo icyo nshatse ndakigurira, n’umwana wanjye icyo ashaka nkakimugurira, ubu izi saha sinarwara ngo mbure uko nivuza, ndi mu itsinda nizigamamo ibihumbi bitatu buri cyumweru”

Mukarutesi Jackeline, avuga ko kuza muri uyu murimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byamufashije kwiteza imbere ndetse abasha kurera umwana we uko bikwiye, aho agira inama bagenzi be yo kuyoboka ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakareka gutinya.

Yagize ati: “Icyanteye imbaraga ni ukwiyumvisha ko akazi kose ari akazi, niteje imbere ku buryo nafashije mama wanjye, naramwubakiye, musaza wanjye naramurihiye ajya kwiga imyuga, ndera n’ umwana wanjye, nkora itsinda ritanga ibihumbi 50 mu kwezi, ndiyambika, papa wanjye arafunze ninjye umwitaho, aka kazi ni bwo buryo bwamfashije kwiteza imbere, urebye ni keza kuburyo n’kabantu batakarimo ari abakobwa bagenzi banjye nabashishikariza kukazamo, turagashoboye kuko umunsi ku munsi turagakora ni nacyo kidufasha kwiteza imbere, turahembwa tukiyitaho nkatwe tuba twarabyariye iwacu kadufasha kwita ku bana bacu, ndetse n’imiryango yacu tukayifasha.”

Uretse kuba St SIMION METALS COMPANY Ltd ifasha abari n’abategerugori kwiteza imbere, muri rusange abakozi bayikoreramo bavuga ko babashije kugera ku iterambere rishimishije kuko hari abashoboye kwiyubakira amazu yo kubamo, abashoboye kwigurira amasambu yo guhingaho, ndetse n’abageze ku bindi bikorwa nko kugura amatungo no kwizigamira.

Si ibikorwa biteza imbere abayikorera gusa kuko n’aho ikorera hari ibikorwa by’iterambere imaze kuhageza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aho hari abatishoboye bubakiwe, ndetse ikaba inarihira abatishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ‘mitiweli’, ikindi ni uko yanavuguruye umuhanda usigaye ufasha abaturage mu bijyanye n’ingendo.

St SIMION METALS CAMPANY Ltd ikorera imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kagali ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, ifite abakozi bagera kuri 450 barimo abari n’abategarugori 120 bakorere muri site ebyiri iya Rutaka n’iya Bwiza.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM