AMAKURU MUTURERE

Hoteli Classic Resort Lodge ku isonga mu gutanga Serivice Nziza

Hoteli Classic Resort Lodge yiyemeje guhora ku isonga mu gufata neza abayigana bashaka serivisi zitandukanye zirimo amacumbi, ibinyobwa n’ibiribwa bifite umwihariko utasanga ahandi, bikaboneka ku giciro kiza.

Iyi Hotel imaze kwigarurira imitima y’abayigana, iherereye mu Karere ka Musanze ku gicumbi cy’ahantu hatuje Hari amafu Kandi hatekanye.

Nkurunziza Umuyobozi wa Hoteli Classic Resort Lodge  , avuga ko iyi Hoteli y’inyenyeri 4, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu mu byumba byiyubashye bita VIP, bigera kuri 46, ikagira ibyumba by’inama bigera ku 9, harimo n’icyumba cy’inama kinini gishobora kwakira abasaga 1000.

Ifite umwihariko kuri serivisi zihatangirwa guhera ku bakenera amacumbi meza kuko iherereye , ahantu  hatuje cyane Kandi Hari amafu.

Iyi Hotel imaze kubaka izina mu  isuku no kwakira neza Abakiriya nk’uko bamwe mu bakiriya baganiriye n’ikinyamakuru Umwezi babitangaje.

Hoteli Classic Resort Lodge   abaturanye bayo bavuga ko yabahinduriye ubuzima twateye imbere, abana bacu bakoramo bikabafasha kwiteza imbere ikindi umusaruro wacu tuwugurisha muri iyi hoteli nk’imyaka n’amatungo   iyi hoteli iduhera abana stage cyane nk’abiga muri IPRC Musanze barangiza ikabaha n’akazi.

Ubuyobozi bwabatekerejeho rugikubita, buteganya ibyumba byiza abantu bashobora kuruhukiramo batuje, bifite intebe, ibitanda, matela, amashuka n’imisego bigezweho kuburyo umuntu bucya afata urugendo nta mavunani afite .

Muri buri cyumba, usangamo Televiziyo za rutura zibafasha kumenya amakuru agezweho hirya no hino ku Isi.

Kubijyanye n’amafunguro aboneka muri  , Hoteli Classic Resort Lodge bategura amafunguro kuburyo ibiribwa n’ibinyobwa bihategurirwa biba biri ku rwego mpuzamahanga .

Iyi Hotel Ifite abahanga mu guteka baba bategura amafunguro bashingiye ku mico yaburi gihugu umukiriya aturukamo. Ibyo bikaba bituma uhasanga amafunguro ya Kinyarwanda n’andi atantukanye yo mu bindi bihugu.

Muri iyi Hotel Kandi habonekamo ibinyobwa bitandukanye kandi byakonjeshejwe n’ibikoresho bigezweho bidahumyanya ikirere, ukaba uhasanga ibinyobwa bidasembuye nk’amazi, fanta, juice ukaba hari n’ibisembuye nka Primus, Mitzing, Amstel, Heineken (Soft Drink) n’inzoga zikomeye mvamahanga ziri kurwego rwo hejuru ( Hard Drink) n’ibindi nku mu mivinyo mu bwoko butandukanye.Ifite umwihariko wo kugira aho gusiga imodoka Hahagije [Parking] n’abakozi bacunga umutekano kinyamwuga .

Iyi hotel iherereye i Musanze, ushobora gufatayo icumbi, Hari Kandi Bar,&Resto, habera inama hanogeye ijisho ( Conference Hall), Icyumba cyakira ubukwe ( wedding Hall), Pisine nziza, Sawuna, Masaje n’aho bakorera imyitozo ngororamubiri hajyanye n’igihe .

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM