Bamwe mu basoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC Kigali), bavuga ko mu gihe kubona aho kwimenyereza akazi hari abo bijya bigora, kuri ubu bo gahunda yo kubahuza na ba rwiyemezamirimo hari umusaruro ushimishije imaze kubagezho ngo kuko batakigorwa no kubona aho bimenyerereza umwuga, ndetse bamwe bibaviramo akazi.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, mu Imurikabikorwa ryabereye muri iri shuri rihuza abanyeshuri n’ibigo bitanga akazi.
Nyu ma y’iri murikabikorwa aba banyeshuri bagaragaje ko ba rwiyemezamirimo babasobanurira ibyo bakora ndetse na bo bakabereka ubushobozi bafite ari nabwo butuma bahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga ndetse n’akazi.
Cyuzuzo Adeline yagize ati: “Nkisoza amashuri yisumbuye nahuye n’ikibazo cyo kubura aho nimenyereza umwuga ariko igisubizo IPRC yazanye ni ni uko abanyeshuri bazabona stage n’akazi mu buryo bworoshye.”
Micomyiza Hertier, nawe yuzemo ati: “Mbona uku guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi bitanga umusaruro kuko umwaka ushize hari ababonye akazi biturutse muri iri murikabikorwa.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kigali, Alice Ikuzwe, avuga ko iri murikabikorwa riba mu rwego rwo guha abanyeshuri amakuru abafasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse ko abagera kuri 70% bamaze kubona akazi.
Yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagera kuri 70%, bamaze kubona akazi bunyuze muri iri murikabikorwa. Abanyeshuri bacu babanza guca muri ibi bigo bimenyereza umwuga bakabona amakuru nyayo ari ku isoko ry’umurimo, ari nabyo bibaviramo kubona akazi.”
Yongeyeho ko bagifite imbogamizi zo kuba hari ibigo na barwiyemezamirimo batarumva akamaro ko kubahuza n’abanyeshuri akabasaba ko bakumva ko ibi ari uguha amahirwe urubyiruko rufite ubushake n’ubumenyi, kongera umusaruro utangwa mu bigo bayobora kuko kugeza ubu bakorana n’ibigo bigera kuri 200.
Carine Kayitesi