Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubuhinzi bw’Afurika

U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ihuriro ry’Ibyo Kurya n’Ubuhinzi muri Afurika, izwi nka Africa Food Systems Forum (AFS Forum), izaba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 6 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama ngarukamwaka ni urubuga rw’ibanze ku mugabane wa Afurika rugamije guhuza abanyamuryango batandukanye baganira ku buryo bwo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibiribwa.

Jean Paul Ndagijimana, uhagarariye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRA) mu Rwanda, yavuze ko iyi nama ifite agaciro kanini kuko ihuza abayobozi b’ibihugu, abashoramari, abahinzi, abashakashatsi, n’amakoperative mu biganiro ku ngingo z’ingenzi zirebana n’ubuhinzi.

Ati: “Iyi nama ivuze ibintu byinshi, kubera ko ntago ari buri gihe ubona mu cyumba kimwe abayobozi b’ibihugu, abayobozi b’ibigo byigenga, abahinzi, abashakashatsi n’amakoperative bicara ngo baganire ku ngingo runaka… Tuzaba dufite abantu b’ingeri zitandukanye tuganira ku ngingo 3: icya mbere ni ukuvuga ngo ni gute twakoresha guhanga udushya kugira ngo duhangane n’ibibazo biri mu buhinzi? Indi ngingo tuzaganiraho ni ukwihutisha ibikorwa by’ubuhinzi, aho twakwongera umuvuduko kugira ngo iterambere ry’ubuhinzi ritangire kwigaragaza vuba, ndetse duhaze amasoko yacu n’ay’ahandi.”

Jean Paul Ndagijimana, uhagarariye AGRA mu Rwanda

Ndagijimana yagarutse ku ruhare rw’imihindagurikire y’ikirere mu buhinzi, avuga ko bizaganirwaho ku buryo bwihariye.

Ati: “Hari umunsi wose twageneye imihindagurikire y’ikirere, ariko hari ibintu nka bitatu nzi bizaganirwaho n’inzobere, kimwe ni ukuvuga ngo twakora dute kugira ngo twirinde ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere.”

Dr Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI

Dr Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, nawe yagaragaje icyizere ategereje kuri iyi nama.

Ati: “Iyi nama muri uyu mwaka tuyitezeho byinshi cyane, tuyitezeho ko izahuza abahinzi bacu n’abahinzi bo mu bindi bihugu, cyane cyane urubyiruko rufite ibishya rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi. Harimo amahirwe menshi ku rubyiruko rufite imishinga myiza yizwe, aho rushobora guhura n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abaturutse mu gihugu cyacu.”

Amath Pathé Sene, Umuyobozi Mukuru wa Africa’s Food Systems Forum

Amath Pathé Sene, Umuyobozi Mukuru wa Africa Food Systems Forum, yashimangiye ko iri huriro ari urubuga rukomeye ku isi rugamije guhuza abantu bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi.

Ati: “Ihuriro ry’Ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika ni urubuga rw’ibanze ku mugabane rugamije guhuza abanyamuryango bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi. Buri mwaka dufite inama ngarukamwaka ihuza abo banyamuryango bose n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kureba aho tugeze, gusangira ubunararibonye, no kureba uburyo twakwihutisha imihindagurikire mu buhinzi tugendeye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.”

Iyi nama izabera i Kigali ikazibanda ku ngingo zirimo imihindagurikire y’ikirere, iterambere ry’ikoranabuhanga mu buhinzi, no kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko n’uburinganire mu mwuga w’ubuhinzi.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM