Afurika

IOM isanga kworoshya ubuhahirane n’imigenderanire mu bihugu bya Afurika byarinda Impfu z’abimukira

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) urahamagarira ibihugu bya Afurika gukuraho inzitizi zibangamira ubuhahirane n’imigenderanire, hagamijwe kurinda abaturage babo cyane cyane urubyiruko, ibibazo bikomoka ku bwimukira butemewe n’amategeko.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’iminsi ine iteraniye i Kigali, yateguwe n’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) ku bufatanye na IOM, iigamije kwigira hamwe uburyo bwo korohereza ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika

IOM ivuga ko mu gihe imigenderanire yoroshye ku mugabane wa Afurika, abantu bakwiye gushakira amahirwe yo kubona akazi no kwiteza imbere muri Afurika aho kujya gushaka amahirwe ku yindi migabane, bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Cisse Mariama

Madamu Cisse Mariama, Umuyobozi Mukuru w’IOM muri Afurika, yagize ati: “Ni ingirakamaro cyane ko ibihugu byo muri Afurika byoroshya imigenderanire n’ubuhahirane, kuko hari abantu benshi bapfira mu bwimukira barohama mu nyanja cyangwa bahura n’ibindi bibazo bikomeye mu rugendo. Nkatwe IOM dushinzwe ibijyanye n’imigeranire n’ubwimukira, turifuza ko inzitizi zose zibuza abantu kuri uyu mugabane kwisanzura zavaho.”

Raporo ya IOM yerekana ko urubyiruko rw’Abanyafurika rugerageza gushakisha amahirwe ahandi, rucika intege kubera kubura amahirwe y’akazi mu bihugu byabo, bigatuma bamwe bafata ibyemezo byo kujya mu bindi bihugu bya kure, bakarohama mu nyanja cyangwa bagahura n’ibindi bibazo by’umutekano. Ibi bikaba ari ikibazo gikomeye gikeneye igisubizo gihamye.

IOM ishimangira ko gukuraho inzitizi mu migenderanire, bizafasha urubyiruko rw’Afurika kubona amahirwe mu bihugu byo ku mugabane, bakabona imirimo bifuza ndetse bakanateza imbere ibihugu byabo, aho gukomeza kwishyira mu kaga bambuka inyanja cyangwa bagahura n’ingorane mu bihugu by’amahanga.

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) basabye ibihugu bya Afurika gukomeza gufatanya mu gushyiraho ingamba zinoze zo korohereza urujya n’uruza, hagamijwe guhangana n’iki kibazo cy’abimukira bapfa biturutse ku bwimukira butemewe n’amategeko.

Mu rwego rwo gukuraho izi nzitizi, IOM irasaba ibihugu bya Afurika gushyira imbere gahunda zifasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi n’ubucuruzi imbere mu bihugu byabo. Ibi bizafasha mu guhangana n’ibibazo by’ubushomeri no kugabanya impfu zituruka ku bwimukira butemewe.

IOM irashishikariza ibihugu bya Afurika gushyiraho politiki zinoze zo korohereza imigenderanire n’ubuhahirane, kugira ngo abaturage babo babone amahirwe imbere mu bihugu byabo aho kujya mu kaga bashaka amahirwe ahandi.

Kunoza izi politiki bizafasha mu kurinda urubyiruko rw’Afurika, rugashakira amahirwe imbere mu bihugu byabo, bikarinda ubuzima bwabo no guteza imbere umugabane wose.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM