Imurikabikorwa rizaba rifite gahunda zitandukanye zizamurikwa zirimo kwerekana gahunda z’uburezi zitandukanye zikoreshwa mu bigo by’amashuri bitabiriye, imyiyereko y’abanyeshuri, ibiganiro n’ababyeyi, ndetse no kugaragaza urugendo rw’uburezi mu Rwanda. Iri rushanwa ryashyigikiwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) y’u Rwanda, ritezweho guhuriza hamwe abanyeshuri, abarezi, n’ababyeyi mu gushyigikira no guteza imbere ireme ry’uburezi mu karere.
Sara Yisehak, umwe mu bagize akanama gashinzwe gutegura iri murikabikorwa, yagize ati: “Iri murikabikorwa rizasiga umurage uhoraho ku bijyanye n’uburezi muri aka karere, kandi rizatuma habaho gusobanukirwa ku buryo bwimbitse mu bakiri bato, ba bayobozi b’ejo hazaza.”
Brian Omben, na we wo mu kanama gashinzwe gutegura iri rushanwa, yavuze ko “Imurikabikorwa rya mbere ry’amashuri mu Mujyi wa Kigali ari igikorwa gishya kizahindura uko uburezi butekerezwa, bikanashimangira umujyi wa Kigali nk’ihuriro ry’uburezi buhamye n’umuco wo guhanahana ubumenyi.”
Iri murikabikorwa rizahuza abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye bakazajya bahiganwa mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’amasomo yabo, imyidagaduro, ndetse n’imikino itandukanye. Hazabaho n’umwanya wo kwerekana ubushobozi n’ubuhanga abanyeshuri bafite mu bijyanye no gusoma, kubara, ubumenyi bw’imibare, ibinyabuzima, ndetse n’izindi nzego z’ubumenyi.
Abitabira bazanaboneraho umwanya wo gusabana no gusangira ibitekerezo ku iterambere ry’uburezi, kubaka umuco w’ubufatanye mu burezi no guteza imbere umuco w’igihugu biciye mu bikorwa by’umuco n’ubuhanzi by’abanyeshuri.
Iri murikabikorwa riteganyijwe kuzakomeza gufasha mu guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda n’akarere, rigamije kwerekana no guhanahana ubumenyi mu buryo butandukanye. Hazaba hariho n’ibiganiro bigamije gufasha ababyeyi gusobanukirwa neza ibyo abana babo biga, guha ijambo abanyeshuri n’abarezi mu gusangira ku buryo bwo kunoza ireme ry’uburezi, ndetse no gushyira imbere ibikorwa bigamije iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Imurikabikorwa rya mbere ry’amashuri rizaba umwanya mwiza wo kugaragaza ubushobozi bw’amashuri, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu burezi, ndetse no gushishikariza abanyeshuri n’abarezi guharanira kugera ku rwego rwo hejuru mu myigire n’imyigishirize. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba igikorwa kinini cyane, kizazana impinduka mu burezi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.