Amakuru

MINISANTE irizeza Abanyarwanda ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende kizaba cyahagaritswe vuba

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje icyizere cy’uko icyorezo cya Mpox kizaba cyahagaritswe burundu mu Rwanda mu minsi ya vuba, ashingiye ku ngamba zikomeye zafashwe mu guhangana n’iki cyorezo.

Yabivuze mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, binyuze mu bufatanye n’izindi nzego z’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Dr. Nsanzimana yavuze ko n’ubwo hari abantu bake bagaragayeho iyi ndwara, abarwayi benshi bamaze kuvurwa bagakira, kandi ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya Mpox bugenda butanga umusaruro.

Yagize ati: “Twizeye ko mu minsi ya vuba Mpox izaba yahagaritswe nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho mu Rwanda. Ubushobozi burahari, inzego zose zibirimo, icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe.”

Yongeyeho ko gukumira ikwirakwira rya Mpox ari ingenzi, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura, barimo abakora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin

Minisitiri Dr. Nsanzimana yabasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda, harimo no kwirinda kwegera abandi mu gihe bakeka ko bashobora kuba baranduye.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko icyizere cyo guhashya Mpox gishingiye ku ngamba zikomeye zafashwe, harimo gukorana n’abajyanama b’ubuzima, gukaza ubugenzuzi, no kongera ubumenyi mu baturage ku bimenyetso by’iyi ndwara.

Iyi mikorere ifite intego yo gutuma mu minsi iri imbere nta muntu n’umwe uzaba akigaragaza ibimenyetso bya Mpox mu Rwanda.

Mpox ni indwara yandura cyane mu gihe abantu bahuje imibiri, kandi igaragaza ibimenyetso birimo ibiheri ku mubiri, umuriro, n’isesemi. Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage bose gukomeza kwitwararika no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ubwandu bushya bw’iyi ndwara bubashe gukumirwa hakiri kare.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM