Nyuma yo kwihuza kwa Sanlam, ikigo cya mbere muri Afurika mu gutanga serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi rusange, na Allianz, ikigo cy’ubujyanama mu by’imari n’ubucuruzi bw’imitungo, ibikorwa by’ikigo gishya ‘SanlamAllianz’ byatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda.
Ibi bikaba ari intambwe nshya mu rwego rwo kunoza no kuvugurura serivisi z’ubwishingizi mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, Jean Chrysostome Hodari, yashimangiye ko izi mpinduka zizazana ubunararibonye mu gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.
Yavuze ko abakiliya ba Sanlam batagomba kugira ubwoba cyangwa impungenge z’uko bazatakaza serivisi z’abari babafitiye ubwishingizi, kuko amasezerano yose (contracts) abakiliya basanzwe bafite azakomeza kubahirizwa uko byari bisanzwe.
Yagize ati: “Abakiliya barakomeje nk’uko bisanzwe nta gihinduka, amakontara yabo arahari, za bizinesi zabo zirahari, nta n’icyo basabwa kongeraho.”
SanlamAllianz irimo gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, aho bashishikariza abakiliya gukoresha uburyo bwa ‘USDT’, bwo gukanda *633# kugira ngo babashe kureba amakuru yerekeranye n’imisanzu yabo cyangwa gusaba izindi serivisi. Iki ni igikorwa kigamije korohereza abakiliya kubona serivisi mu buryo bwihuse kandi bworoshye, aho baba bari hose.
Yanatangaje ko hari imishinga mishya iri gutegurwa izafasha abaturage b’amikoro make kujya bifashisha serivisi z’ubwishingizi, ibintu bizafasha mu kugabanya icyuho cy’ubwitabire buke bwa serivisi z’ubwishingizi mu gihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa no kumenyekananisha SanlamAllianz, Hassam Gaffar, yagaragaje ko SanlamAllianz ifite icyizere gikomeye cyo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Ati: “Dutewe ishema no gushora mu Rwanda kandi twizeye ko ubukungu buzakomeza gukura muri rusange, ndetse turifuza kugira uruhare muri iryo terambere.”
Ubufatanye bwa Sanlam na Allianz bwatangajwe muri Gicurasi 2022, bugamije kwihuza no guhuza imbaraga. Ibi bigo byombi bifite uburambe burenga imyaka 200 mu bikorwa by’ubwishingizi n’ibijyanye n’imari, bikaba bizanye umuyaga mushya mu mikorere y’ubwishingizi mu Rwanda.
Mu bindi byakozwe na SanlamAllianz mu guteza imbere ibikorwa byayo, harimo kwishingira imirimo yo kubaka Stade Amahoro, igikorwa kigaragaza icyizere n’ubushobozi bifite mu ishoramari rirambye.
Ku bakiliya ba CORAR yaguzwe na SAHAM, iyi na yo ikaza kugurwa na SANLAM ubwo yaguraga na SORAS, SanlamAllianz irahumuriza abakiliya ko amafaranga yabo yose agihari kandi serivisi bakomeje kuzironkeraho nta kibazo.
SanlamAllianz yiteguye gufasha mu iterambere ry’ubwishingizi n’ubujyanama mu by’imari mu Rwanda, igamije guhindura imikorere y’ubwishingizi ku rwego mpuzamahanga.
Abakiliya bashobora gukomeza kwizera ko bazahabwa serivisi zihuse, zinoze kandi zizewe, ibyo bikaba bigaragaza ejo hazaza heza h’ubwishingizi mu Rwanda.
Mu buryo bunoze no guhanga udushya, SanlamAllianz igamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kugira ubukungu burambye n’ubwishingizi bukora neza ku rwego mpuzamahanga.
By Carine Kayitesi