Mu gihe amashuri hirya no hino mu gihugu yatangiraga umwaka w’amashuri wa 2024-2025, ubuyobozi bw’ishuri Shalom Stars Academy buragaragaza ko hari ingamba nshya bafite ndetse bizeye ko ku bufatanye n’abarimu beza ndetse n’ababyeyi baharerera, bazazamura ireme ry’uburezi ku rwego rwo hejuru, bikazatanga umusaruro ufatika mu bihe biri imbere.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, kikaba gifite abanyeshuri bagera kuri 370 mu mashuri y’inshuke n’abanza.
Ubuyobozi n’abarezi baravuga ko biteze kuzabona umusaruro ushimishije mu burezi mu myaka iri imbere, cyane cyane mu mitsindire myiza y’ibizamini bya Leta no mu myigire rusange y’abanyeshuri.
Uwanyuze Francine, Umuyobozi wa Shalom Stars Academy, yemeza ko intego bafite zo kunoza ireme ry’uburezi zizagerwaho binyuze mu bufatanye bwa buri wese mu kigo, bikaba byitezweho kuzatanga abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwisumbuye.
Yagize ati: “Dufite icyizere ko ku bufatanye n’abarimu beza, tukazabona umusaruro mwiza mu mitsindire y’abana bacu, ndetse no mu bindi byiciro by’imyigire.”
Abarezi nka Uzaribara Thomas, wigisha imibare mu mwaka wa gatanu, bemeza ko bafite ingamba zihamye zo kuzafasha abana gutsinda neza ibizamini bya Leta kandi bikazatuma barushaho kwitegura neza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
Ati: “Turi gukora uko dushoboye ngo twizere ko mu myaka iri imbere abana biga hano bazaba bari ku rwego rwo hejuru, kandi bazitwara neza mu mwaka wa gatandatu bitegura ibizamini bya Leta bakanabitsina 100%.”
Ababyeyi nabo bafite icyizere cy’uko abana babo bazagezwaho uburezi bufite ireme, aho biteze ko bazakura bafite indangagaciro n’ubumenyi bizabafasha mu rugendo rwabo rw’ubuzima.
Nitegeka Clarisse, umwe mu babyeyi, yagize ati: “Ndatekereza ko uburezi butangirwa hano mu myaka iri imbere buzagira uruhare rukomeye mu gutegura abana bacu, ku buryo bazaba bafite ubushobozi bwo guhangana n’akazi kose.”
Shalom Stars Academy ni ikigo cy’Amashuri abanza kiri mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Sheri, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2020 gifite abanyeshuri 43.
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo, kuri ubu mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2024-2025, bamaze kwakira abana biga guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza bagera kuri 370, hakaba hari abarimu 13, n’aba Asisita 5 (abafasha mu myigire, imiyoborere n’imyigire), ndetse kikagira ibyumba by’amashuri 13.
Ni mu gihe mu mwaka ushize w’amashuri wa 2023-24 Shalom Stars Academy yari ifite ibyumba by’amashuri 10, abanyeshuri 284 n’abarimu 10.
By Carine Kayitesi









