Amakuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Trump

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe Perezida wa Repubuika y’ u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye anagirana ibiganiro na Dr. Ronny Jackson uyobora Komisiyo Ishinzwe Ubutasi n’ibikorwa byihariye bya gisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Umukuru w’Igihugu ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro yari kumwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza Aimable Havugiyaremye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko Perezida Kagame na Dr. Jackson baganiriye “ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi no guteza amahoro mu karere.”

Dr. Ronny yahuye na Perezida Paul Kagame, nyuma y’iminsi mike ahuye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku Cyumweru gishize ni bwo uyu mugabo usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump mu karere k’ibiyaga bigari, yari i Kinshasa aho yakiriwe na Tshisekedi.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko baganiriye ku iterambere n’amahoro muri RDC.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM