Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, wari ugejeje ku myaka 88 y’amavuko, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere ukurikira Umunsi Mukuru wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, akaba yaguye iwe i Casa Santa Marta muri Vatican.
Umuvugizi wa Vaican Cardinal Kevin Ferrell, yagize ati: “Muri iki gitondo ahagana saa 7:35, Umushumba wa Kiliziya Papa Francis yasanze yasubiye mu rugo kwa Se. Ubuzima bwe bwose yari yarabweguriye umurimo w’Imana na Kiliziya yayo.”
Papa Francis wavutse ku ya 17 Ukuboza 1936 yari amaze imyaka 12 ku ntebe y’ubupapa.
Papa Francis uzwi ku mazina y’ababyeyi nka Jorge Mario Bergoglio, yabaye Papa wa mbere w’Umuyezuwiti (Jesuit)’.
Ku wa 28 Gashyantare 2013 nni bwo yasimbuye Papa Benedigito wa XVI weguye kuri izo nshingano.
Gushyira Papa Francis kuri uwo mwanya yari intambwe ikomeye kuko yafashije mu kurushaho kunga ubumwe k’uwo Muryango na Leta ya Vatican.
Ni na we wabaye Papa wa mbere waturukaga mu bihugu byo ku Mugabane w’Amerika, by’umwihariko mu gice cy’Amajyepfo y’Isi.
Yabaye Papa wa 11 utaravaga ku mugabane w’u Burayi, akaba ari na we Mushumba wa Kiliziya wagerageje kugaragariza Isi ko nta tandukaniro riri mu myemerere y’abatuye Isi, aho yagiye yifatanya n’abo mu madini n’imyemerere itandukanye.
Papa Francis, w’imyaka 88 yoherejwe mu Bitaro bya Policlinico Agostino Gemelli i Roma, aho yari yagiye kwivuriza indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero yari amaranye igihe izwi nka ‘bronchite’ nkuko byatangajwe na Vatican, tariki ya 14 Gashyantare 2025.
Yavukiye i Buenos Aires, muri Argentine, maze ahitamo kwinjira mu muryango w’Abihayimana b’abayezuwite mu 1958 nyuma yo gukira indwara ikomeye yari yaramufashe.
Yahawe ubusaseridoti muri Kiliziya Gatolika mu 1969; kuva mu 1973 kugeza mu 1979 yabaye umuyobozi w’abayezwite muri Argentine.
Mu 1998 yabaye Musenyeri wa Diyosezi ya Buenos Aires, maze mu 2001 agirwa Kardinali na Papa Yohani Pawulo wa II.
Yayoboye Kiliziya Gatolika ya Argentine mu gihe cy’imvururu za politiki zo mu Ukuboza 2001, aho bamwitaga umwanzi wa politiki.
Nyuma y’iyegura rya Papa Benedigito wa XVI ku itariki ya 28 Gashyantare 2013, inama y’abakardinali yamutoye nka Papa ku itariki ya 13 Werurwe.
Yafashe izina rya Fransisko mu rwego rwo kuzirikana Mutagatifu Fransisko w’i Asizi.
Mu buzima bwe bwose, Papa Fransisko yamenyekanye kubera kwicisha bugufi, gushyira imbere imbabazi z’Imana, kuba Papa w’Isi yose uboneka cyane mu ruhando mpuzamahanga, kwita ku bakene no guharanira ibiganiro hagati y’amadini atandukanye.
Azwiho kandi kugira imigenzo itandukanije n’iya ba Papa bamubanjirije, nko kwanga gutura mu macumbi y’abapapa mu Ngoro ya Kiliziya y’i Vatikani, aho yahisemo gutura mu icumbi rya Domus Sanctae Marthae.
Mu myaka ibiri ishize Papa yagize uburwayi butandukanye bwashegeshe ubuzima bwe burimo ibicurane n’ubundi bwamufashe imyanya y’ubuhumekero.
Papa Francis yagiye ahura n’ibibazo by’uburwayi aho izo bronchite zimwibasira mu bihe by’ubukonje, yagiye akunda kugendera mu kagare cyangwa akifashisha akabando agendagenda ndetse no mu minsi mike ishize yituye hasi inshuro ebyiri akomereka akaboko no ku gakanu.
Yibasiwe kandi na infegisiyo zo mu bihaha ariko kuva byatangazwa ko arwaye na bronchite yagiye agaraza ko ubuzima bwe butameze neza.
Gemelli nibyo bitaro Papa Francis akunda kwivurizamo no muri Kamena 2023, ni ho yivurije ibihaha ndetse imyaka ibiri yabanjirije 2023 nabwo yahamaze iminsi itatu ari guhabwa imiti y’imyanya y’ubuhumekero.
Kayitesi Carine