Akarere ka Kamonyi kiyemeje gukomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye, cyane cyane mu gukemura ibibazo bikigaragara birimo n’ibijyanye n’imiturire itameze neza.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, ku wa 19 Mata 2025, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwego rw’umurenge wa Rukoma. Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruherereye ahazwi nko “Mu Kiryamo cy’Inzovu”.
Dr Nahayo yavuze ko hari ibibazo by’ingutu bikigaragara mu mibereho y’abarokotse, birimo inzu zasenyutse zubakiwe abatishoboye, ariko ko ubuyobozi bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo IBUKA n’abaturage, bukomeje gushaka ibisubizo birambye kugira ngo hatagira n’umwe usigara mu bwigunge.
Yagize ati: “Dufatanyije na IBUKA, abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, dukomeje gukemura ibibazo bikigaragara. Nk’uko bigaragara, ingaruka za Jenoside ziracyahari. Ni yo mpamvu dufite gahunda ngarukamwaka yiswe ‘Resilience Campaign’, idufasha gusura abarokotse, cyane cyane abatishoboye, tukabatega amatwi, tukabaha ubufasha n’ihumure. Ibi birimo no kureba inzu zashaje, kugira ngo dusane izikeneye gusanwa.”
Yakomeje agira ati: “Ntidushaka ko hari uhorana intimba. Turi hano ngo dufashe, dusure, duhumurize kandi duhagararane n’uwariwe wese ukeneye ubufasha.”
Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Rukoma bwashimye ubushake n’umuhate w’akarere mu gukemura ibibazo by’abarokotse. Bwagaragaje ko byinshi byamaze gukemuka, kandi ibisigaye bifite icyizere cy’uko na byo bizakemuka.
Mu bindi yagarutseho, Meya Dr Nahayo yasabye ababyeyi n’abasheshe akanguhe kugira uruhare mu gusobanurira urubyiruko amateka y’igihugu, kugira ngo rutagwa mu rujijo rw’amakuru y’ikirenga aboneka ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ava mu miryango n’abaturanyi.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi n’abakuru gukomeza gusobanurira urubyiruko amateka y’igihugu cyacu. Akenshi ibibazo babaza bigaragaza ko hari ibyo batumva, bitewe n’amakuru batangawe neza cyangwa yuzuyemo urujijo.”
Yanibukije ko mu minsi 100 yo kwibuka, amagambo cyangwa ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bizakomeza kwamaganwa, kandi buri Munyarwanda afite inshingano zo kubirwanya.
Yagize ati: “Tuzakoresha inzira zose zishoboka mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Umurenge wa Rukoma uherereye ahahoze hitwa Komini Taba, aho ubuyobozi bwaho bwagize uruhare runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri abo bayobozi, harimo Jean-Paul Akayezu, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Taba, waje gukatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) azira ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.