Leta y’U Rwanda yemereye ingabo n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo SADC zari zaroherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwanya umutwe wa M23, kuzaca ku butaka bwarwo zitaha.
Mu Ukuboza 2023 ni bwo SADC yohereje ziriya ngabo muri Congo Kinshasa kugira ngo zifashe ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kuva mu mpera za Mutarama uyu mwaka ziriya ngabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zaheze mu mujyi wa Goma ndetse no mu gace ka Mubambiro, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zarimo ryari rumaze gutsindwa na M23.
M23 iheruka gusaba ingabo za SADC ziri i Goma kuhava mu maguru mashya, nyuma yo kuzishinja kugira uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye i Goma ku wa 11 Mata 2025.
Izi ngabo zashinjwe kugira uruhare muri biriya bitero, mu gihe umuryango wa SADC wamaze gusesa ubutumwa zarimo.
Bijyanye no kuba gucyura ziriya ngabo hifashishijwe inzira y’ikirere bitapfa gushoboka kubera ko ikibuga cy’indege cya Goma zakifashishije cyangiritse, byitezwe ko zigomba guca ku butaka bw’u Rwanda zitaha.
Amakuru avuga ko SADC imaze iminsi mu biganiro na Leta y’u Rwanda, ndetse u Rwanda rukaba rwemeye guha ziriya ngabo inzira nk’uko abadipolomate batatu bafite amakuru kuri biriya biganiro babyemereye Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza.
Nyampeta Abdou