Kuwa 17 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi, bagiranye ikiganiro ku murongo wa telefoni, cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.
Ni uko byashimangiwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri Amb Mohamed El-Shenawy.
Amb. Mohamed El-Shenawy yasobanuye ko icyo kiganiro cyagarutse ku nzira zitandukanye zigamije kongerera imbaraga ubutwererane bw’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu n’urw’iteramere, hamwe n’imishinga ibihugu bifatanyije mu nzego zinyuranye.
Ibyo bishimangira umubano w’amateka uranga u Rwanda na Misiri kandi bikaba bikorwa mu nyungu z’abaturage b’ibyo bihugu byombi.
U Rwanda na Misiri bisangihe umubano w’igihe kirekire, cyane ko Misiri iri mu bihugu bya mbere byemeje u Rwanda nk’Igihugu cyugenga mu mwaka wa 1962, ndetse mu mwaka wa 1976 rwari rugizw Ambasade i Kigali.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Misiri yakomeje gukorana na Leta yayihagaritse ndetse mu 2009 hasinywa amasezerano 10 y’ubukungu n’ubutwererane mu rwego rw’ibuhinzi, za gasutamo, urubyiruko, iterambere ry’inganda na Peteroli, umutungo kamere, uburezi, ubuzima n’ubutwererane bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’umuco.
Amb. Mohamed El-Shenawy yongeyeho ko Perezida El-Sisi na Perezida Kagame baganiriye no ku ngamba zo kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’ibihugu bibarizwa mu cyogogo cya Nil.
Ubwo butwererane bugamije kugera ku nyungu zihuriweho n’ibyo bihugu bifitanye isano n’uruzi rwa Nil, binyuze mu mikoranire no kwiyemeza kwa buri gihugu mu kubungabunga urwo ruzi rwisuka mu Nyanja ya Méditerranée
Yakomeje asobanura ko ibyo biganiro kandi byanagarutse ku miterere y’umutekano muri Afurika yo hagati, hibandwa cyane kugera ngamba zo guharanira kugarura amahoro arambye Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Sisi yashimangiye ko Misiri yiyemeje gushyigikira gahunda zose z’Akarere ndetse na Mpuzamahanga zigamije kugarura amahoro mu Karere no kugera ku gisubizo cya Politiki kigamije kugarura amahoro n’umutekano birambye.
Ibyo bisubizo bya Politiki bibarizwamo ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe n’Umuryangi w’Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo.
Ibyo biganiro bishyigikiwe kandi bikurikiranwa hafi n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ni ibyungura abaturage bo mu karere k’Ibiyaga bigari.
Kayitesi Carine