Amakuru

Vaticani: Hatangiye umuhango wo gutora Papa mushya

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Abakaridinali 133 baturutse ku Isi yose batangiye umuhango wo gutora Papa mushya mu mwiherero wihariye uzwi nka; ‘conclave’, nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, wapfuye ku ya 21 Mata 2025 nyuma ya Pasika ho umunsi 1.

Iyo nteko y’Abakaridinali ikaba iri muri Chapele Sistine aho abari munsi y’imyaka 80 bose barahirira kubika ibanga ry’ibikorwa byose bizabera muri uwo mwiherero kugeza urangiye.

Papa atorwa mu buryo bwihariye kandi bwubahiriza amategeko ya Kiliziya Gatolika, binyuze mu mwiherero w’Abakaridinali, Conclave.

Abatora ni ba Karidinali bari munsi y’imyaka 80 bagize icyo bita ‘College of Cardinals’, aho ufite imyaka 80 cyangwa irenga ku munsi wa Conclave we aba atemerewe gutora.

Abakaridinali bose banjira mu mwiherero muri Sistine Chapel, i Vatican mu Butaliyani, bakarahirira ko bazabika ibanga haba ibyo bumvise, bavuze cyangwa bakoreye muri uwo muhango.

Mu gihe cy’itora buri Mukaridinali yandika ku rupapuro izina ry’uwo ashyigikiye, akaruzinga akarushyira ahabugenewe, (urne) nyuma hakabaho ibarura rigamije kureba niba bose batoye koko.

Iryo barura iyo rirangiye uwatowe ku majwi menshi kurusha abandi arasuzumwa ariko intsinzi isaba 2/3 by’amajwi yose kugira ngo atsindire kuba Papa.

Iyo abaruwe hagasangwa ayo majwi ntawayagize amatora asubirwamo inshuro enye buri munsi; akaba inshuro ebyiri mu gitondo n’ebyiri nimugoroba.

Iyo hamaze kumenyekana uwatowe cyangwa amatora ari bwongere gusubirwamo hazamuka umwotsi nk’ikimenyetso.

Iyo nta Papa watowe hazamuka umwotsi w’umukara ariko iyo Papa yabonetse hazamuka umwotsi w’umweru bikamenyekana bityo.

Nyuma yo kumenya uwatowe Umukandida watsinze abazwa niba yemera kuba Papa, yabyemera agahita ahitamo izina rishya azitwa.

Nyuma y’akanya gato umwe mu Bakaridinali ahita atangaza ku mugaragaro ati: “Habemus Papam, (Tugize Papa!)”.

Nyuma y’ibyo hakurikiraho umuhango wihariye ugendera ku myemerere n’amategeko ya Kiliziya Gatolika ubwo Papa akaboneka atyo hagategerezwa igihe cyo kumwimika.

Umuhango wo kumwimika uzwi nka ‘Inauguration Mass of the Supreme Pontiff’ uba mu minsi mike nyuma y’uko atowe, ukunze kuba hagati y’iminsi 5–10, bitewe n’imyiteguro n’igihe yatorewe.

Gusa nta tariki ihamye bigira kuko igenwa na Vatican nyuma y’itorwa kuko abamufasha ni bo bemeza igihe Misa y’iyimikwa rye izabera.

Umuhango w’iyimikwa rye ubera kuri Basilika ya Mutagatifu Petero aho ashyikirizwa ibirango byose bihabwa Papa birimo; impeta, umusaraba w’inyenyeri ndetse akicara ku ntebe y’Ubushumba, nk’ikimenyetso cy’uko agiye gutangira kuyobora Kiliziya.

Nyuma avuga imigabo n’imigambi bye n’icyerekezo agiye guha Kiliziya Galolika, ubundi agasoma Misa ya mbere ndetse agatanga umugisha, akaba atangiye imirimo atyo.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM