Faure Gnassingbe Eyadema , Perezida wa Togo, , yashimye uruhare rwa Qatar mu kugerageza kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko tubikesha Igihe.com, iyi ngingo Gnassingbe yagarutseho mu biganiro yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi.
Inama yahuje aba bombi yari igamije kureba uko Umubano wa Qatar na Togo uhagaze, n’uburyo warushaho gutezwa imbere.
Yarebeye hamwe kandi uko ikibazo cy’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC cyakemurwa burundu.
Perezida wa Togo, yashimye Qatar kubera umusanzu itanga mu gushyigikira inzira y’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC yashyizwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uruhare igira mu kugera ku mutekano n’amahoro bihamye mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.
Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.
Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk’uwarI umukandida ku mwanya w’umuhuza barayisuzuma.
Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.
Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.
Ibiganiro byo gushakira umuti ikibazo cy’umubano mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kugirwamo uruhare kandi na Qatar.
Nyampeta Abdou