Amakuru

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Ghana yageneye Perezida Kagame

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ubutumwa Perezida wa Ghana John Mahama yageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya, avuga ko ari ubutumwa yashyikirijwe na Dr. Mohamed Ibn Chambas, intumwa yihariye ya Perezida John Mahama, wabonanye na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025.

Urwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano uzira amakemwa ushingiye ku butwererane mu nzego zinyuranye, zirimo ubucuruzi, igisirikare n’umutekano ndetse no guhererekanya umuco.

Mu mpera z’umwaka wa 2024, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda, Ernest Yaw Amporful.

Minisitiri Nduhungirehe yashimye uwo ambasaderi Anashima ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.

Umubano w’u Rwanda na Ghana ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye harimo n’ubucuruzi, aho mu Ukwakira 2024, ibicuruzwa byo mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi byamuritswe mu gikorwa cyiswe “Taste Rwanda” cyabereye mu murwa Mukuru wa Ghana, Accra, bikaba byaragejejweyo binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange ry’Afurika, AfCFA.

Ibyo bicuruzwa byashyizwe ku isoko rya Ghana binyuze mu kubimurikira abitabiriye icyo gikorwa ndetse bahabwa amahirwe yo kugura no kugerageza ku bicuruzwa byakorewe mu Rwanda.

Ku wa 25 Ukwakira 2024, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri Ghana birimo ibilo 400 z’ikawa, ibilo 400 z’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki byose byongerewe agaciro.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM