Umwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga cya Kigali Pelé Stadium yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amashusho agaragaza amutega umwana wacaga mu kibuga, bikarangira amugizeho ingaruka zikomeye. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, nyuma y’umukino wahuje Police FC na Rayon Sports FC.
Ubwo umukino wa Police FC na Rayon Sports FC warangiraga Rayon Sports yegukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa, bikanatuma yisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League 2024–2025), abafana benshi bahise binjira mu kibuga bishimira iyo ntsinzi nubwo imvara yagwaga.
Gusa umwe mu bashinzwe umutekano bazwi nka stewart mu ndimi z’amahanga, yabonye umwana ava aho abandi bari mu kibuga yerekeza mu kindi gice gisanzwe cya stade ahatwikiriye, maze aramutega, uwo mwana akubita hasi abanje umutwe. Ibi byababaje benshi, banemeza ko uwo mwana yari no gushobora gupfira aho, bitewe n’uburyo yagushije umutwe ku kibaho.
Nyuma y’uko uyu ushinzwe umutekano ku kibuga akoreye ubu bugome bw’indengakamere uriya mwana, abantu batandukanye by’umwihariko itangazamakuru bagiye basaba ko uwabikoze yakurikiranwa akaryozwa iyi migirire ya kinyamanswa.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) yatangaje ko uwo musore yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Yagize iti: “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pelé Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”
Umunyamakuru Angel Mutabaruka ni umwe mu bavuze rikijyana kuri iki kibazo, aho yasabye amakipe yose guhagurukira hamwe bagamagana ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abafana, cyane cyane abana, bigakorerwa ibihano bikomeye kugira ngo bitazongera.
Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yatumye uwo musekirite akora icyo gikorwa ndetse no kumenya niba hari abandi bashobora kuba barabigizemo uruhare.