Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gatore na Kirehe mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byakozwe binyuze mu mushinga wa LDCF3 w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) byababereye isoko y’imibereho myiza n’iterambere rirambye, babikesha kwimurwa mu manegeka, guhabwa amatungo, ibikoresho bifata amazi, imihanda n’amashanyarazi.
Uyu mushinga, ujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, wakozwe ku bufatanye bwa REMA n’Akarere ka Kirehe, watumye abaturage batuzwe mu midugudu y’icyitegererezo, batunganyirizwa ubutaka hakoreshejwe amaterasi y’indinganire, ndetse bagahabwa amahirwe yo kugera ku bikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda.
Iterambere rishingiye ku bidukikije: Ibyishimo by’abaturage
Harerimana Jean Claude, wo mu Mudugudu wa Gasharo, avuga ko uyu mushinga wahinduye ubuzima bwabo: “Uyu muhanda wasaga n’aho udakoreshwa kubera icyondo cyinshi, ariko ubu ni nyabagendwa. Twahawe amashanyarazi, ubu na telefoni kuyishyiramo umuriro ntibikiri ikibazo. Amaterasi yakozwe yaduteye imbere, aho twasaruraga ibiro 100 by’ibigori, ubu tugeze kuri toni 6.”
Harerimana avuga ko agaciro k’ibibanza kazamutse cyane bitewe n’iterambere ryatewe n’ibikorwa by’uyu mushinga.
Ati: “Aho hahoze hagurishwa ibihumbi 300 Frw, ariko ubu ni miliyoni n’ibihumbi 200. Ni ikimenyetso cy’uko iterambere rifite ishingiro ryaturutse mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.”
Umutekano n’isuku bituruka ku gutuzwa neza
Mukandutiye Vestine, umwe mu batujwe mu mudugudu wubatswe na REMA, yemeza ko imibereho ye yahindutse ku buryo bugaragara.
Ati: “Twari dutuye mu manegeka, ariko ubu tubaye ahantu heza. Twahawe inzu nziza, amatungo aduha ifumbire, dutera imboga, dufite ibigega bifata amazi, turakaraba, tukabaho neza.”
Kwirinda isuri byabaye inzira y’iterambere
Marushimana Dieudonné, agaragaza ko ibikorwa byo kurwanya isuri byaranzwe no kubakira abatishoboye, gushyiraho imirasire y’izuba, no gutanga amatungo.
Ati: “Ibi byose bidufasha kubona ifumbire no guhinga imboga, turwanya imirire mibi kandi twiteze imbere. Turashimira REMA n’Akarere ka Kirehe.”
Ubuyobozi bwemeza ko ari ibisubizo bifatika ku mihindagurikire y’ibihe
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga bihindura ubuzima bw’abaturage mu buryo bufatika.
Ati: “Ubu bafite ibikorwa remezo, bashobora kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Ibi bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bishobora gutanga ibisubizo bifatika.”
REMA mu kurengera ibidukikije bifite intego ndende
Charles Sindayigaya, Umuhuzabikorwa w’umushinga wa LDCF3, avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ariko unateza imbere imibereho yabo.
Ati: “Dukora amaterasi, dutera ibiti, dutuza abatishoboye, tugafasha mu bikorwa byo kuhira no kwizigamira. Iterambere ry’abaturage rirafatanye n’ubwiza bw’ibidukikije.”
Uyu mushinga wa LDCF3 ukorera mu turere twa Kirehe na Gakenke, uteganyijwe kurangira mu 2028, ukoreshwa ingengo y’imari ya miliyoni zisaga 8 z’amadolari ya Amerika.
Carine kayitesi