Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko hakenewe miliyari zisaga 34.5 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwa byateganyijwe mu mwaka wa 2024/2025, bishyirwe mu bikorwa uko byateganyijwe.
Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri , Gakire Bob yavuze ko kugeza ubu ibikorwa bimaze gukorwa ku rugero rwa 100% byatwaye miliyari zisaga 11.2 Frw mu gihe ibyateganyijwe bitararangira bifite agaciro ka miliyari zisaga 23.3 Frw.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya, avuga ko Gakire Bob yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, mu kiganiro MINALOC n’ibigo biyishamikiyeho bagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).
Ni ikiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga baganira ku bijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari yateganyijwe, ibimaze gukorwa n’ibisigaye mu gihe umwaka wayo uzarangira muri Kamena 2025.
Yagaragaje ko hari ibikoprwa byubatswe bikarangira, ariko ababyubatse ntibishyurwe uko bikwiye, mu gihe hari n’ibindi bicyubakwa badafitiye ingengo y’imari ihagije.
Gakire yagize ati: “Hari imishinga yari igeze hagati ikorwa ariko idafite ingengo y’imari. Muri make imishinga yarangiye tutarabonera ingengo y’imari kugeza ubu ifite agaciro ka miliyari 11,2 Frw, ibikirimo kubakwa bifite agaciro ka miliyari 23,3 Frw. Twavuga ko dukeneye miliyari zisaga 34,5 kugira ngo ibyo byuho bivemo.”
Mu rwego rw’ubwikorezi MINALOC yagaragaje ko imishinga yuzuye itarabonerwa ingengo y’imari ari iy’agaciro ka miliyari zisaga 5 Frw, igikorwa ni iya miliyari zisaga 13 Frw byose hamwe bifite agaciro k’asaga miliyari 18,7 Frw.
Isuku n’isukura, iyarangiye ifite agaciro ka miliyari 1,6 Frw, mu gihe ikirimo gukorwa ifite agaciro k’asaga miliyari 7,78 Frw, yose akaba asaga miliyari 9,3 Frw.
Ayagenewe kubaka ibikorwa remezo byegereza ubuyobozi abaturage by’agaciro ka miliyari zisaga 1,4 Frw byamaze kubakwa, ibicyubakwa bifite agaciro k’asaga miliyari 1,2 Frw byose hamwe bifite agaciro ka miliyari zisaga 2,6 Frw.
Kubaka ibigo nderabuzima ibyarangiye bifite agaciro ka miliyari 1Frw, ibikirimo kubakwa ni ibya miliyoni zisaga 280 Frw, byose hamwe bifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni zisaga 280 Frw.
Ibikorwa remezo by’uburezi ibimaze kubakwa ni iby’agaciro ka miliyoni zisaga 768 Frw, mu gihe ibikirimo kubakwa n’ibyagaciro ka miliyoni zisaga 176 Frw, byose ni ibyagaciro k’asaga miliyari zisaga 945 Frw.
Ibyagenewe ubuhinzi ni iby’agaciro ka miliyoni zisaga 325 Frw byose bitarubakwa ngo birangire.
Gakire yagaragaje ko ibikorwa byagenewe siporo n’umuco byose byo byamaze kubakwa.
Perezida wa PAC, Hon Odette Uwamariya yijeje ko ibibazo by’ingengo y’imari idahagije bagaragarijwe na MINALOC, nk’Abadepite bazabiganiraho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ngo bivugutirwe umuti.
Kayitesi Carine