Kuri uyu wab gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Intara y’Uburasirazuba, rwategetse ko Habiyambere Zacharie uzwi ku izina rya Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Amakuru dukasha Igihe, avuga ko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki ya 7 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye. Ibyaha ashinjwa kubikorera umugore we, Murava Annet.
Ubwo yageraga mu rukiko ku wa 22 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko bombi bagiranaga amakimbirane, na raporo ya muganga igaragaza ko Murava Annet afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Murava Annet yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Mata 2025, bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi no kuribwa mu nda.
Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke, bwasobanuye ko Bishop Gafaranga yitaga umugore we “ikigoryi”, akamubuza uburenganzira afite ku mutungo w’urugo, biturutse ku kuba yaranze ko bagurisha inzu yabo iri i Nyamata.
Bishop Gafaranga yahakanye gukubita no gukomereza umugore we, asobanura ko icyakoze urugo rwabo rwatangiranye ibibazo byatumye habaho kutumvikana.
Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko adakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ko iyo dosiye itari ikwiye no kujya mu rukiko, kuko aya makimbirane yashoboraga gukemurwa n’imiryango.
Urukiko rwasanze kuba Bishop Gafaranga yaravuze ko urugo rwe na Murava Annet rwatangiranye amakimbirane, akemera ko atahaye agaciro amarangamutima y’umugore we, iyi mvugo yemera ibyaha mu buryo buziguye.
Rwagaragaje ko kuba Murava Annet agaragaza ko yakubiswe na Bishop Gafaranga, akamwaka telefoni, akamukubitira ku gitanda bikagera aho ata ubwenge, no kuba uyu mugore afite igikomere, na byo bishimangira impamvu z’uko uregwa akwiye gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwibukije ko Bishop Gafaranga yiyemerera ko yatse Murava Annet telefoni kugira ngo ayigurishe, bityo ko na byo byiyongera ku bihamya bigaragaza ko umugore yahohotewe.
Bishop Gafaranga na Murava Annet usanzwe ari umuhanzikazi, bashakanye muri Gashyantare 2023. Umugore yari yaramenyesheje Ubushinjacyaha ko yababariye umugabo we kugira ngo ataburanishwa, ariko bwo bwagaragaje ko ashobora kuba yarabitewe n’igitutu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Murava Annet afite ihungabana, bityo ko atakwifatira icyemezo.
Nyampeta Abdou

