Amakuru

Abanyeshuri ba GS Camp Kigali bashishikarijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali basabwe kurangwa n’ubutwari bwo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, banatozwa kubaka u Rwanda rufite ejo hazaza heza, binyuze mu kwigira ku mateka yaranze igihugu.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rwampara ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye inzego za Leta.

Umuyobozi wa GS Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu, yavuze ko urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu guhitamo icyiza, rukaba igisubizo cy’ejo hazaza.

Ati: “Aya mateka tubasigira ni urufunguzo rwo kumenya aho igihugu cyavuye n’icyo gikwiye kwirinda. Mwirinde kuba nk’urubyiruko rwakoze Jenoside, ahubwo mubere igihugu icyizere nk’Inkotanyi zarwanyije bakanahagarika Jenoside.”

ACP Tony Kuramba wasangije abanyeshuri amateka y’u Rwanda, yabasabye kurangwa n’ishyaka ryo gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, binyuze mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Visi Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyarugenge, Gafaranga, yasabye urubyiruko gukunda amateka y’igihugu, bakayigiraho banayabika, kuko ariyo shingiro ry’ubuyobozi bwiza n’ubutwari.

Dushime Redempta, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyarugenge wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyeshuri kugira umuco wo kwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside.

Ati: “Ntihakagire ubabwira ibitandukanye n’ukuri, mube intwari zo kubihakana no kwigisha abandi ukuri. U Rwanda rw’ejo ruzaba urwanyu, mukarugira rwiza.”

Yanasabye abarimu kurushaho kwigisha amateka nk’uko ari, kugira ngo bafashe abana gutandukanya ikiza n’ikibi, bityo babashe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo buhamye.

Kugeza ubu GS Camp Kigali yakira abana bose nta kurobanura, ikabatoza gukunda igihugu no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM