Nyuma y’uko, Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa akubiswe urushyi ku itama n’umugore we, Brigitte Macron, Ibiro bye byavuze ko bari barimo kwikinira nk’abakundana.
Brigitte Macron yamukubise urushyi ubwo bari bamaze kururuka indege bageze i Hanoi muri Vietnam ku mugoroba w’ejo ku wa 25 Gucurasi, mu ruzinduko rw’akazi barimo mu bihugu bya Aziya y’iburasirazuba.
Brigitte Macron usanzwe arusha umugabo we imyaka irenga 25 akaba yarigeze no kuba umwarimu ze mu mashuri, intoki ze zagaragaye asunika amatama ya Perezida Emmanuel Macron bigaragara ko akoresheje imbaraga nyinshi bituma undi asa nk’utunguwe ariko ahita yiyumanganya nk’aho ntacyabaye asuhuza abanyamakuru n’abandi barikumwe.
BBC yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Perezida Emmanuel Macron yabazwaga uko byagenze ngo akubitwe, yemeje ko byari urwenya hagati yabo, bikinira nk’uko basanzwe babikora.
Urugendo rwa Perezida Macron muri Vietnam rukaba rwari rugamije gukomeza umubano wihariye hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye z’iterambere.
Nyampeta