Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, rwatangaje ko rwamaze gutanga ubujurire ku cyemezo giherutse gufatwa n’umucamanza ku rwego rw’iperereza mu Bufaransa, watangaje ko bahagaritse iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru dukesha Igihe, avuga ko umucamanza wo mu Bufaransa yari aherutse gutangaza ko ahagaritse gukora iperereza kuri Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana. Icyo gihe yavuze ko impamvu yo guhagarika iperereza ari uko nta bimenyetso simusiga yabonye, byatuma hatangwa ikirego.
Ubuhamya bw’abari baturanye na Kanziga Agathe, buvuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, Kanziga we ubwe yatanze itegeko ku bari abarinzi b’umugabo we bari mu rugo, ryo kwica Abatutsi bari hafi aho.
Kanziga yari amaze imyaka myinshi akorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa, guhera mu 2008.
Uyu mugore yari mu bagize Akazu, itsinda rigari ryarimo abantu ba hafi ya Habyarimana bagize uruhare mu guhembera no gutegeka ko Abatutsi bicwa. Ni ibirego yahakanye imyaka myinshi.
Yavuye mu Rwanda ajya i Burayi tariki ya 9 Mata 1994, ku busabe bw’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, wari inshuti magara ya Yuvenali Habyarimana, umugabo we.
Kuva yagera mu Bufaransa, u Rwanda rwasabye inshuro nyunshi ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku ruhare ashinjwa muri Jenoside cyangwa se ubutabera bw’u Bufaransa bukaba bwamuburanishiriza aho ari, ariko ntabwo byigeze bikorwa.
Mu 2008, imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ikirego isaba ko akorwaho iperereza ku ruhare ashinjwa mu Jenoside no ku byaba byibasiye inyokomuntu.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bakora iperereza, batangaje ko iyo dosiye ye ifunzwe, gusa muri Kanama 2022, ubucamanza bwasabye ko ryongera gukorwa kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.
Kayitesi Carine
