Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi ngiro (Rwanda TVET Board) ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) bagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru cyagarutse ku nama bari gutegura mu cyumweru gitaha yitwa Rwanda Future Skills Forum 2025 ndetse n’umuhango uteganyijwe uteganyijwe ejo kuwa 29 Gicurasi 2025 aho Rwanda Polytechnic izaha ipamyabushobozi abanyeshuri barenga 4500 bayiranjijemo umwaka ushize wa 2024.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje ko abanyeshuri bagera kuri 4562 bazahabwa impamyabushobozi kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025 umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi ukazabera muri BK ARENA Kigali.
Dr. Mucyo yavuze ko abagera kuri 4562 bazahabwa impamyabushobozi ari abarangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y’Ishuri Rikuru ry’U Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro.
Yavuze ko 1489 bazahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Ati “ Dufite igikorwa cyo guha abanyeshuri barangije impamyabumenyi n’impamyabushobozi bangana na 4562. Muri abo abangana na 1489 bazahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.”
Ni ku nshuro ya munani Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rizaba ritanze impamyabumenyi.
Mu mwaka wa 2024, abanyeshuri bahawe impamyabushobozi bari 3024, muri abo harimo abakobwa bangana na 29,2% mu gihe abahungu banganaga na 70,8%.
Dr. Mucyo yavuze ko mu igenzura bakoze ku banyeshuri barangaje amasomo mu 2024, basanze 70% bafite icyo bakora. Muri aba harimo 59% bahise babona akazi, mu gihe 11% bakomeje amasomo mu byiciro byisumbuye cyangwa bakaba bari mu kwimenyereza umwuga.
Muri aba kandi harimo 18% bihangiye imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400 Frw ku kwezi.
Kugeza ubu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rifite amashami umunani hirya no hino mu gihugu harimo; RP Gishari College, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Kigali, IPRC Tumba, IPRC Musanze ndetse na IPRC Ngoma.
Norbert Nyuzahayo