Nubwo watangiye wibanda ku kurengera ibidukikije, umushinga wa Green Gicumbi uri guhindura ubuzima n’imyumvire y’abaturage ku buhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko mu mirenge ifite ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.
Mu mwaka wa 2019, Guverinoma y’u Rwanda yahawe inkunga ya miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ibidukikije (Green Climate Fund).
Iyo nkunga ikomeje gukoreshwa mu mushinga wa Green Gicumbi, utegurwa n’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije (FONERWA), ufashe abaturage gukoresha ubuhinzi bw’icyitegererezo no kubungabunga ubutaka.
Vestine Nyiransekuwe, umuhinzi wo mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyaruka, avuga ko mbere y’uyu mushinga ubuhinzi bwakorwaga mu kajagari.
Ati: “Twahingaga uko tubonye, ubutaka buratembagara tugasarura bike. Nyuma y’amahugurwa twahawe, ubu duhinga twubahirije imirongo, dushyiramo ibiti n’ibyatsi byongera ubutumburuke. Nta butaka bukibura, noneho duhinga neza kandi tugasarura toni zisaga imwe ku murima muto.”
Jean Marie Vianney Minani nawe wo muri ako gace, yemeza ko mbere basaruraga kg 800 kuri hegitari, none ubu bageze kuri toni enye.
Ati: “Twahawe ifumbire, ifu y’amakara (lime), n’amatungo. Ibyo byose byafashije kongera ifumbire y’ubutaka ndetse n’umusaruro uriyongera cyane.”
Jean Marie Vianney Kagenza, ushinzwe umushinga wa Green Gicumbi, avuga ko watangiriye ku misozi ititabwaho. Avuga ko batangiye kuri hegitari 40, bubaka amaterasi y’icyitegererezo, bakorana n’abaturage, abayobozi n’inzobere za RAB, bashakisha imbuto zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibihe, bakanatera ibiti nka Calliandra na Leucaena bifasha amatungo, bikarinda isuri kandi bikongera umukamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yemeza ko uyu mushinga waruhuye benshi mu bakennye.
Ati: “Imiryango 100 yakuwe mu manegeka, ishyirwa mu midugudu igezweho i Kaniga no Rubaya. Harimo gutangwa ubumenyi butuma abaturage batagihinga uko biboneye, ahubwo bagamije umusaruro uhoraho kandi urambye.”
Muri gahunda ya Green Gicumbi hakozwe hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, hegitari 850 z’amaterasi yikora ndetse na hegitari 3,000 zakozweho imiringoti, hanaterwa ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irengeje 55%.
Ibi kandi byajyanye na gahunda yo gufasha abahinzi kubona imbuto nziza yihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubona ifumbire cyane cyane iy’imborera.
Nubwo u Rwanda rukomeje kugaragazwa nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, umushinga wa Green Gicumbi uratanga icyizere. Si ugutera ibiti gusa, ahubwo ni ugutera imyumvire mishya mu buhinzi, guteza imbere abaturage no kubaka ubudahangarwa bw’imiryango.
Kurengera ibidukikije ntabwo ari inshingano z’inzego z’ubuyobozi gusa. Ni inzira yo kubaka ubukungu burambye ku baturage.
Carine Kayitesi