Amakuru

Kwibuka 31: Abanyamadini barasabwa kurushaho gushishoza mu nyigisho batanga kugira ngo babumbatire imitima ya benshi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Kamane 2025 Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 byumwihariko abahoze mu muryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’Uyu muryango ukaba witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Caridinal Kambana Anoine wari n’umushyitsi mukuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’ubutegetsi y’umuryango wa Bilibiya mu Rwanda, Abahagarariye amatorero, Uhagarariye Ibuka Mu Karere ka Gasabo, Abarokotse muri Gasabo n’abandi.

Ni igikorwa cyatangiye hashyirwa indabo ku rwibutso rusyinguwemo abazize Jenoside ruri ku cyicaro cy’umuryango.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwarokotse Justin Jenoside yagaragaje inzira y’umusaraba abatutsi bari batuye Kacyiru bahuye nayo cyane cyane abari batuye mu bice bya Kabagari, caisse sociale, kimihurura n’ahandi, aho batangiye kwicwa na mbere ya 1994 ariko byagera mu 1994 ibintu bikarushaho kuba bibi cyane.

Yagaragaje ibyabaye Kacyiru ari agahomamunwa kuko guhera ku itariki ya 6 Mata 1994 batangiye guterwa ama gerenade n’Abajandarume babaga mu bigo 2 byari biri aho ku Kacyiru.

Akomeza avuga ko ashimira Inkotanyi zabarokoye kuko ubu babashije kwiyubaka kuko nyuma ya Jenoside yatangiye gukora ubucuruzi buciriritse akomeza kwiyubaka we ndetse n’umuryango we bakaba bameze neza.

Aranashima kandi Ibuka na Leta y’ubumwe bafashije impfubyi n’abapfakazi bakabarera kuri ubu bakaba bariyubatse bakaba bafite uko babayeho.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gasabo yavuze ko intego yo kwibuka muri iki gihe cy’iminsi 100 ari ukwiyubaka, yavuze ko mu izina rya Ibuka bashima Leta y’Umwe bw’Abanyarwanda uburyo yahagaritse Jenoside n’uburyo idahwema kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko ari umwanya wo kwicara bakavuga amateka yaranze igihugu bagasubiza amaso inyuma bakabona uburyo bwo kubaka igihugu.

Yasabye Abanyamadini bitabiriye iki gikorwa kurushaho gushishoza mu nyigisho batanga kugira ngo babumbatire imitima ya benshi.

Yashoje akomeza abarokotse bo muri aka karere ka Gasabo abasaba gukomeza gutwaza ndetse no kubaka igihugu bakoresheje imbaraga zose bafite.

Caridinali Kambanda wari umushyitsi mukuru yavuze ko mu minsi 100 kuba harapfuye abantu barenga 1m ari agahinda gakomeye, mu gihe hazirikanwa abavukijwe ubuzima bifuriza abarokotse gukomera kuko iyo ubitekereje biba birengeje imbaraga ubwonko bwa muntu.

Yavuze ko mu gihe bibuka ku nshuro ya 31 ari umwanya wo gusubiza agaciro abakambuwe bakicwa urupfu rw’agashinyaguro, akaba ari uubaha icyubahiro n’agaciro bakwiye no kuzirikana ubuzima bwabo ngo butazazima.

Akomeza avuga ko ari inshingano nk’Abihayimana gukomeza gusabira igihugu umugisha no kongera kwisuzuma ko ibikorwa mu ijambo ry’Imana bishimangira urukundo n’ubumwe bw’abemera.

Barashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Bwana Paul Kagame wafashije Abanyarwanda kugira amahitamo meza yo kuba umwe no kwiyubaka kugira ngo bongere kugira icyizere cy’ubuzima.

Kugeza ubu mu Karere ka Gasabo habarurwa imibiri y’ Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 muri rusange igera ku 134,173,ndetse n’ imiryango yazimye burundu igera kuri 815.

Carine Kayitesi

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM