Kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama 2025, Intara y’Iburengerazuba izakira igikorwa gikomeye cyitezweho gufasha guteza imbere ubukerarugendo no gukangurira ishoramari mu turere dutanu dukora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, binyuze mu iserukiramuco ryiswe Kivu Beach Festival 2025.
Iri serukiramuco, ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’abikorera n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, rizahuriza hamwe ibikorwa by’imyidagaduro, imurikabikorwa, ubukerarugendo n’imikino yo ku mucanga.
Rizazenguruka uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, buri kamwe kabonereho kwerekana ibikorerwamo, umuco waho n’ubushobozi bwacyo mu gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari.
Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd ati: “Twashatse guhuza ubukerarugendo, ishoramari n’umuco mu rwego rwo guteza imbere Kivu nk’ahantu nyaburanga hakwiye kwitabwaho kurushaho.”
Muri buri karere, abikorera baho bazamurika ibikorwa byabo, harimo ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda), ibikoresho by’ubukorikori n’ibiribwa. Hazanabaho amarushanwa y’impano, igitaramo cya buri munsi, ndetse n’imikino nk’umupira w’amaguru n’uw’amaboko ku mucanga.
Habiyaremye Constant, umwe mu bazitabira imurikabikorwa, avuga ko bifuje kwerekana isura nziza y’Akarere ka Rubavu, ati: “Tugamije kwereka abahasura ko n’ubwo hari ibibazo by’umutekano hakurya ya Congo, hano i Rubavu ari ahantu heza kandi hatekanye hashobora kwakira ba mukerarugendo n’abashoramari.”
Kivu Beach Festival 2025 itegerejweho gufasha abantu benshi gusobanukirwa amahirwe ari mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hagamijwe kongera ubukungu bw’ako karere hifashishijwe ubukerarugendo bushingiye ku biyaga n’ibikorerwa n’abaturage.




