Mu gihe hirya no hino mu gihugu ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera by’umwihariko mu rubyiruko, ndetse inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’urwego rw’ubuzima zikaba zikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyorezo, abatanga serivisi z’amacumbi mu Karere ka Rubavu barasabwa kongera ubushake bwo gutanga serivisi zinoze zifasha abahacumbika kwirinda, harimo no kugira agakingirizo kaboneka byoroshye aho bacumbikira abantu.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), ubwo ku bufataye bw’uru rugaga n’ Ihuriro ry’Abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima bibanda ku kurwanya SIDA (ABASIRWA), basuraga amaroji n’amahoteli yo mu mujyi wa Gisenyi mu rwego rwo gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije kurushaho gukangurira abanyarwanda n’abandi bose kwirinda Virusi itera SIDA hakoreshwa agakingirizo.
Bamwe mu bacumbika muri ayo macumbi ndetse n’abakora uburaya muri uyu mujyi batangaje ko rimwe na rimwe babura udukingirizo, aho bisaba gutega moto bajya gushaka ahaducururizwa, cyangwa bagatuma abakozi ba hoteli ku maduka cyangwa farumasi zo hanze, ndetse ngo iyo bidashobotse, bamwe bafata ibyemezo byo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.
Uwimana (izina ryahinduwe ku mpamvu z’umutekano), umwe mu bakora uburaya, yagize ati: “Hari igihe twinjira mu cyumba tugasanga nta gakingirizo gahari, ugasanga umukiriya yanga gutegereza ngo tukajye kukashaka. Ibyo bidushyira mu byago bikomeye byo kwandura SIDA.”
Abatanga serivisi bo bemeza ko mu byo baha abakiriya hatarimo udukingirizo, ariko ko abadukeneye babazanira utwo baguze ahandi.
Twagirayezu, uyobora imwe mu mahoteli, yagize ati: “Nta gakingirizo tugira kuri hoteli. Iyo umukiriya agakeneye, turamufasha tukagashaka hanze.”
Ku ruhande rwa PSF, Rudasingwa Eric uyihagarariye mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ikibazo cyatangiye kugaragara cyane nyuma y’uko inkunga zatangwaga n’imiryango ifasha mu gukwirakwiza udukingirizo ku buntu zihagaze.
Yemeza ko hagiye kongerwa imikoranire na ba nyiri amacumbi kugira ngo agakingirizo kaboneke ku buryo bworoshye.
Ati: “Ubu abakiriya basabwa kugura udukingirizo, kandi hari igihe baba batabashije no kutubona hafi. Tugiye gukorana n’abacumbikira abantu kugira ngo bazajye badufite nk’uko bajya bazana andi mafunguro n’ibikoresho umukiriya akeneye.”
Bashagire Jolie ushinzwe ubukangurambaga muri PSF, yagaragaje ko abatanga serivisi zo gucumbikira abantu bagomba gufata agakingirizo nk’igice cy’ingenzi cy’ibyo baha abakiriya.
Ati: “Turakangurira abatanga serivisi muri hoteli, resitora n’amacumbi gushyira agakingirizo mu byo bateganyiriza abakiriya nk’uko bategura amasabune n’amashuka. Virusi itera SIDA ntaho yagiye.”
Ku wa 1 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje impungenge ku mibare y’ubwandu bushya, cyane cyane ku rubyiruko n’abakuze bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ati: “Mukoreshe agakingirizo cyangwa mwifate. SIDA iracyahari kandi nta rukingo cyangwa umuti wayo uraboneka.”
Imibare ya RBC igaragaza ko buri munsi abantu 9 bashya bandura Virusi itera SIDA mu Rwanda, naho abantu 7 ku 100 bapfa ku munsi baba bishwe n’iki cyorezo.
Ibi byose bituma abafite aho bacumbikira abantu basabwa gufata agakingirizo nk’umutungo w’ingenzi, ukwiye kuboneka nk’uko abandi bagenzura isuku n’umutekano w’aho bacumbika. Uburyo bwo kurinda ubuzima bugomba kuba igice cy’ingenzi cy’ubucuruzi bwabo.
Carine Kayitesi




