Amakuru

U Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye 

Raporo y’Ikigo cy’ubushakashatsi ku icungamutungo n’Amahoro izwi nka ‘Global Peace Index: GPI’ yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bitekanye, ruba urwa 15 mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Nk’uko tubikesha igihe.com, ni raporo ya 19 yakorewe ku bihugu 163 harebwa ku ngingo zirenga 23 ariko zose zishingira ku bijyanye n’uko abaturage babyo batekanye. Ni ibihugu byihariye 99,7% by’abarenga miliyari umunani batuye Isi.

Muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rwakurikiye Tanzania ya mbere mu Karere ikaba iya 12 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, na rwo rukurikirwa na Uganda yabaye iya 22 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Uganda yakurikiwe na Kenya yabaye iya 33 mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kenya ikurikirwa na Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ya nyuma.

Mu bihugu 44 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byagenzuwe, Ibirwa bya Maurice ni byo biza ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye kurusha ibindi, RDC ikaba ku mwanya wa nyuma.

Mu bihugu 33 byo mu Burengerazuba n’ibyo Hagati mu Burayi, Iceland ni yo itekanye kurusha ibindi mu gihe u Bufaransa ari bwo bwa nyuma.

Mu bihugu 11 byo muri Amerika y’Amajyepfo, Argentine ni yo iza imbere mu bihugu bitekanye, mu gihe Colombia ari yo ya nyuma, mu gihe muri Amerika yo Hagati n’iy’Amajyaruguru hagenzuwe ibihugu 14, Canada ihiga ibindi mu gihe Haiti yaje ku mwanya wa nyuma.

Muri Aziya y’Amajyepfo hagenzuwe ibihugu birindwi, Bhutan ibimburira ibindi mu bihugu bitekanye mu gihe Afghanistan ari yo idatekanye muri ako gace ugereranyije n’ibindi bihugu bikabarizwamo.

Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika y’Amajyaruguru, hasuzumwe ibihugu 20, hagaragazwa ko Qatar ari yo iza imbere mu bihugu bitekanye, Sudani iba iya nyuma.

Mu gace k’u Burayi bw’Uburasirazuba na Aziya yo Hagati, Bulgaria ni yo yagaragajwe ko itekanye mu gihe, u Burusiya ari cyo gihugu kidatekanye.

Mu Karere ka Asie-Pacifique hagenzuwe ibihugu 19, Nouvelle-Zélande ihiga ibindi nk’igihugu gitekanye mu gihe Myanmar ari yo yaje ku mwanya wa nyuma.

Iceland ni cyo gihugu gitekanye ku Isi umwanya ifite kuva mu 2008. Ibindi bihugu bitekanye ku Isi birimo Irlande, Autriche, Nouvelle-Zélande n’u Busuwisi.

U Burusiya ni cyo gihugu kidatekanye ku Isi, Ukraine bamaze igihe bahanganye mu ntambara ikabugwa mu ntege, ibyo bihugu bigakurikirwa na Sudani, RDC na Yemen.

U Burayi bwo Hagati n’ubw’Iburengerazuba ni ko karere gatekanye ku Isi, igice gifite ibihugu umunani mu 10 bitekanye ku Isi.

Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika y’Amajyaruguru ni byo bice bidatekanye ku Isi.

GPI igaragaza ko mu Isi ibihugu 59 biri mu ntambara cyangwa amakimbirane, umubare munini cyane ugereranyije n’uko byari bimeze nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Ibihugu 78 byijanditse mu makimbirane arenga imbibi zabyo. Mu bihugu 163 byagenzuwe, 94 byagaragaye ko umutekano wabyo wazahaye mu gihe ibindi 66 byagaragaje impinduka nziza.

Umutekano ni imwe mu nkingi u Rwanda rwitayeho cyane. Ubushakashatsi ku miyoborere bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwakozwe mu Ugushingo 2024, bugaragaza ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage ari yo yaje ku isonga mu byishimiwe n’abaturage muri uwo mwaka aho ifite amanota 93,82%.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM