Mu Rwanda

AFC/M23 yashinje ihuriro ry’ingabo za Leta kwica abaturage bane muri Kivu y’Amajyepfo

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa, ryashinje ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage bane bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, asobanura ko aba baturage biciwe muri gurupoma ya Cirunga muri teritwari ya Kabare tariki ya 12 Nyakanga 2025.

Agira ati “Tariki ya 12 Nyakanga 2025, izi ngabo zishe abaturage bane muri gurupoma ya Cirunga. Ibi bikorwa bigaragaza neza ko iyi Leta idaha agaciro ibiganiro bikomeje n’imigambi mibi ifite.”

Sosiyete sivile ikorera muri Kabare yasobanuye ko mu bishwe harimo abarimu babiri bigisha mu ishuri ribanza rya Kabare 1, bari bavuye kuri site yakusanyirijweho ibizamini bya Leta mu gace ka Canya.

Kanyuka kandi yamenyesheje Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga ko Leta ya RDC ikomeje kurunda ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bya AFC/M23, bica amarenga ko iri kwitegura intambara.

AFC/M23 iteguza ko hashobora kuba intambara mu gihe yo na Leta ya Congo bikomeje ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM