Kugira ngo harangizwe urubanza rw’ubutane RCO0300/2022/TB/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 24/10/2024 rwabaye itegeko, hagamijwe kugabanya ku buryo bungana umutungo Ndagaho Alphonse na Mukarukaka Veneranda bari bafatanyije;
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga Me NIYIBIZI Jean Marie Vianney, aramenyesha abantu bose ko azagurisha muri cyamunara ku nshuro ya mbere (1) mu buryo bw’ikoranabuhanga umutungo utimukanwa ubaruwe kuri NDAHAYO Alphonse na MUKARUKAKA Veneranda.
UMUTUNGO UGIYE KUGURISHWA:
- Inzu iherereye ku kibanza gifite UPI: 1/01/03/03/245
- Giherereye mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
- Ubuso: 84 m²
- Agaciro: 24,256,000 FRW (Miliyoni makumyabiri n’enye n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu na bitandatu by’Amafaranga y’u Rwanda)
INGENGABIHE YA CYAMUNARA
| Inshuro ya Cyamunara | Itangira | Irangira |
| Inshuro ya 1 | 16/07/2025 – Saa munani (14h00) | 23/07/2025 – Saa munani (14h00) |
| Inshuro ya 2 | 25/07/2025 – Saa munani (14h00) | 01/08/2025 – Saa munani (14h00) |
| Inshuro ya 3 | 03/08/2025 – Saa munani (14h00) | 10/08/2025 – Saa munani (14h00) |
NB: Cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, abifuza gupiganwa bazabikora banyuze ku rubuga: www.cyamunara.gov.rw
IBISABWA KU BAPIGANWA:
- Kwishyura 5% y’igiciro fatizo cya 24,256,000 FRW, ni ukuvuga 1,212,800 FRW nk’ingwate yo kwemererwa gupiganwa.
- Amafaranga y’ingwate yishyurwa hakoreshejwe urubuto, akoherezwa kuri konti yabugenewe icungwa na MINIJUST (iboneka kuri urwo rubuga).
ANDI MAKURU:
- Gusura umutungo birashoboka buri munsi mu masaha y’akazi.
- Ifoto y’umutungo n’igenagaciro ryawo biboneka ku rubuga: www.cyamunara.gov.rw
Uwitwaye igiciro kinini ni we uzegukana umutungo, nyuma yo kwishyura amafaranga kuri konti N°: 4005111181277 yanditse ku mazina ya Me NIYIBIZI Jean Marie Vianney iri muri Equity Bank, ahereye ku ngwate yari yishyuye.
Uwifuza ibisobanuro birambuye yahamagara kuri: 0787808611

