Mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku cyorezo cya virusi itera SIDA, u Rwanda ruratanga icyizere gishya ku bafite ubwandu bwa VIH n’abari mu byago byo kwandura, binyuze mu ikoreshwa ry’imiti mishya izajya ifatwa rimwe mu gihe kirekire.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, mu gusoza inama mpuzamahanga ya 13 yiga kuri virusi itera SIDA (IAS 2025) yabereye i Kigali.
Yatangaje ko mu 2026 biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira gukoresha ikinini gifatwa rimwe mu kwezi ndetse n’urushinge rumara amezi atandatu, mu rwego rwo kunoza imiti y’ubwandu bwa VIH no korohereza abayifata.
Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye duteye mu guhangana na SIDA. Ubu umuntu ashobora gutekereza ubuzima bwe atikanga gufata imiti ya buri munsi.”
Iyi miti, izwi nka long-acting ART (antiretroviral therapy), irimo kugeragerezwa ku bantu bubahiriza neza gahunda y’imiti ndetse n’abari mu byago byo kwandura. Igaragaza ubushobozi bwo kugenzura virusi mu mubiri mu gihe kirekire, bigafasha kugabanya umubare w’abandura bashya no koroshya ubuzima bw’abayifata.
Abafite ubwandu bwa VIH basanzwe bafata imiti buri munsi kugira ngo virusi igume ku rugero ruto rudatuma irushaho kwangiza ubudahangarwa.
Gusa uko imiti y’igihe kirekire ikomeza kwemezwa n’ubushakashatsi, haragaragara icyizere ko hazabaho uburyo burambye bwo kwirinda no kuvura VIH, butari bwigeze bubaho mbere.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko u Rwanda ruzatangirira ku bayikeneye cyane, nk’urubyiruko n’abandi bari mu byago, mbere y’uko irushaho kugera kuri bose.
Ati: “U Rwanda rufite ubushake n’ubushobozi bwo gukoresha aya mahitamo mashya ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo UNAIDS na OMS.”
U Rwanda rumaze kuba icyitegererezo mu gukumira no kuvura SIDA. Umusaruro uturuka ku gukorana bya hafi n’abafite ubwandu, kubarinda ihohoterwa no kuborohereza kubona imiti, ni bimwe mu byatumye ubwandu bushya bugabanuka.
Gushyira imbere imiti y’igihe kirekire ni indi ntambwe ifite ingaruka nziza ku buzima bw’abayifata ndetse no ku rwego rw’ubuvuzi muri rusange. Abayobozi b’uru rwego barahamya ko urugamba rwo kurandura SIDA rushobora gutsindwa binyuze mu bushakashatsi, ubufatanye, n’udushya duhamye.



