Abanyeshuri bagera kuri 90 biga ku Ishuri Rikuru rya UNILAK, ishami rya Kicukiro, bashyikirijwe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amahugurwa yihariye ku butabazi bw’ibanze bahawe na Croix-Rouge y’u Rwanda (CR).
Abo banyeshuri bose ni abanyamuryango bashya binjiye muri Croix-Rouge.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, ku wa 22 Nyakanga, wari witabiriwe n’abayobozi b’ishuri, abahagarariye Croix-Rouge ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Amahugurwa bahawe yari agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no gutabara abantu bahuye n’ibibazo byihutirwa bijyanye n’ubuzima, mbere y’uko bagezwa kwa muganga.
Umwe mu banyeshuri witabiriye aya mahugurwa yagize ati: “Twize ibintu by’ingenzi bizadufasha gutabara ubuzima bw’abantu. Turashimira Croix-Rouge yaduhaye ubumenyi bufatika kandi bw’ingirakamaro.”
Uretse impamyabumenyi zatanzwe, hanashyizweho Komite nshya ya Section Jeunesse ya Croix-Rouge kuri UNILAK Kicukiro, isimbura iyari isanzwe yarangije igihe cyayo.
Iyi komite nshya izaba ishinzwe gukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubutabazi, ubwitange n’imibereho myiza y’abandi.
Umuhuzabikorwa wa Croix-Rouge muri ako karere yavuze ko bagamije gushyigikira urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu, ubufatanye n’ubwitange.
Uyu muhango wagaragaje uburyo urubyiruko rushobora kuba igisubizo ku bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage, binyuze mu mahugurwa, ubumenyi n’ubufatanye n’inzego zitandukanye.
