Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva aho yasimbuye kuri uyu mwanya Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani muri izi nshingano, kuko yazigiyeho mu mwaka 2017.
Dr.Justin Nsengiyumva washyizwe muri izi nshingano zo kuba Minisitiri w’intebe kuwa 23 Kamena 2025, yari amaze amezi agera kuri atandatu agizwe Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda BNR, asimbuye Hakuziyaremye Soraya wari umaze kugirwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Dr.Justin Nsengiyumva, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mu gihe mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.
Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga Uho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.
Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi kuva muri Mata 2016.
Yakoze nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.
Yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.
Yakoze nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.
Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.
Iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.
Ba Minisitiri b’Intebe u Rwanda rwagize kuva mu 1994
1. Faustin Twagiramungu: Kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki 31 Kanama 1995
2. Pierre-Célestin Rwigema: Kuva tariki 31 Kanama 1995 kugera tariki 08 Werurwe 2000
3. Bernard Makuza: Kuva 08 Werurwe 2000 kugera ku wa 07 Ukwakira 2011
4. Pierre-Damien Habumuremyi: Kuva ku wa 07 Ukwakira 2011 kugera kuwa 23 Nyakanga 2014
5. Anastase Murekezi: Kuva tariki 23 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kanama 2017
6. Dr. Édouard Ngirente: Kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugera ku wa 23 Nyakanga 2025
7. Dr. Justin Nsengiyumva: Kuva ku wa 23 Nyakanga 2025 –
Nyampeta Abdou
