Afurika

Congo-Kinshasa:Urubanza rwa Joseph Kabila rwatangiye

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko budateze gushyikirana na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera w’Agateganyo, Samuel Mbemba, kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025 ubwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwatangiraga kuburanisha urubanza rwa Kabila.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC bushinja Kabila icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ubuhotozi.

Buhuza ibi byaha no kuba bumushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu na Kivu y’Amajyepfo.

Kabila utitabiriye uru rubanza, yagaragaje ko ashaka gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’imiyoborere iboneye muri RDC, binyuze mu biganiro byateguwe na Kiliziya Gatolika n’itorero Angilikani.

Minisitiri Mbemba yabwiye abanyamakuru ko ubutabera bwigenga, bityo ko ibiganiro bidashobora kwivanga mu mirimo yabwo.

Yagize ati “Ubutabera ntibushyikirana, ntibuganira. Ingengabihe y’ubutabera itandukanye n’iya politiki.”

Uyu muyobozi yakomeje ati “Ni inshingano zacu nka Minisiteri y’Ubutabera kuyobora abanyamategeko batanze ikirego mu izina rya Repubulika. Uru rubanza ni urw’igihugu. Ubutabera buzakora akazi kabwo hubahirizwa ubwigenge bwabwo.”

Mu iburanisha ry’uru rubanza, hasobanuwe umwirondoro wa Kabila ndetse n’ibyaha byose ashinwa. Kabila we ntiyari ahari kuko kuva mu mpera za 2023 ntakandagira mu bice byose bigenzurwa na Leta ya RDC.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha ritaha rizaba mu gitondo cya tariki ya 31 Nyakanga 2025.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM