Mu ntara y’ , I Rukoma abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro bitabiriye amahugurwa ku buzima n’ umutekano ku kazi mu rwego rwo kwiyongera ubumenyi.
Tabitha Gikundiro, witabiriye Aya mahugurwa n’ umukozi mu kirombe Demico avuga ko yakoraga aka kazi agamije gushaka amaramuko gusa kuko atabyize.
ATI, ” Kuri ubu nshimiye ko ngiye kuba umunyamwuga nkahabwa ubumenyi mu kurinda ubuzima bwanjye ndetse nkanamenya iby’ umutekano mu birombe ducukiramo amabuye y’ agaciro.
Irambona Frank Ari kuri site ya Demico avuga ko aho ari guhugurwa ku by’ ubucukuzi kuko yize iby’ ubwubatsi.
ATI, ” Aya mahugurwa azamfasha kumenya neza ibyo nkora, niteze imbere ariko ntibagiwe n’ abandi, ikindi mbona ni uko gukora kinyamwuga bizateza imbere uyu mwuga, kuko mbere ya byose twatangiye guhugurwa ku mutekano n’ ubumenyi bwi kurinda ubuzima bwacu .”
Yvette Iradukunda afite impamyabushobozi ya AO mu by’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro yahuguriwe guhugura asanga bizatuma abakora uyu mwuga biyongera agaciro.
Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri yitabiriwe na sosiyete 5 n’ abarimu bahugura 34, akaba yarateguwe n’:Ishuli Rikuru ry’ ubumenyi ngiro n’ imyuga ( Rwanda Polytechnic, ishami rya Kigali.
