Amakuru

Papa Leo 14 yashenguwe n’igitero cya ADF muri Congo

Nyirubutungane Papa Leo XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , yashenguwe n’igitero umutwe w’iterabwoba wa ADF-NALU wagabye mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwanyujijwe ku Munyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Pietro Parolin, abushyikiriza Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025.

Cardinal Parolin agira ati “Nyirubutungane Papa Leo XIV yakiranye akababaro kenshi inkuru y’igitero cyagabwe kuri Paruwasi ya Bienheureuse Anuarite muri Komanda, cyiciwemo abakirisitu benshi bari bahateraniye.”

Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika yavuze ko Papa Leo XIV yifuza ko amaraso y’abiciwe muri iki gitero yaba urubuto rw’amahoro, ubwiyunge, ubuvandimwe n’urukundo mu Banye-Congo.

Ati “Amaraso y’abishwe abe urubuto rw’amahoro, ubwiyunge, ubuvandimwe n’urukundo ku Banye-Congo.”

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Komanda gaherereye muri teritwari ya Irumu, mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira uwa 27 Nyakanga 2025, gipfiramo abarenga 43 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko ADF yagabye iki gitero yihorera kuko imaze imyaka hafi ine igabwaho ibitero byahawe izina “Operation Shujaa”.

Nyampeta Abdou

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM