Amakuru

Gakenke: Abaturage bo muri Huro barasaba ibikorwa remezo byafasha guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2025, abaturage bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, Akagari ka Huro, barasaba ko ahari amateka yihariye y’umuco nyarwanda hagezwa ibikorwa remezo byatuma habyazwa umusaruro binyuze mu bukerarugendo.

Aha hantu hazwi nko ku Ivubiro rya Huro ni ho haturukaga imbuto zoherezwaga i Bwami mu bihe byo ha mbere, zikifashishwa mu muhango w’Umuganura.

Abaturage bavuga ko igihe kigeze ngo amateka yaho atunganwe agire uruhare mu iterambere ryabo, binyuze mu kwakira ba mukerarugendo.

Ibi byatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2025, ubwo Inteko y’Umuco ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru basuraga ahari Ivubiro rya Huro mu rwego rwo gukomeza kwibuka no kwimakaza Umuganura nk’igisobanuro cy’ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku muco.

Barifuza inzu ndangamurage n’umuhanda ujyayoMudahinyuka

Pahulini, umwe mu batuye Huro, yagize ati: “Aha ni ho haturukaga imbuto z’Umuganura. Twifuza ko Leta yadufasha tugahabwa inzu ndangamurage inogeye ijisho, abashyitsi bajya baza kuhasura tukunguka. Ikindi ni umuhanda mwiza utuma abantu bahagera bitabagoye.”

Mukamana, mugenzi we, yongeyeho ati: “Baratuzanire umuhanda rwose! Kandi no ku Ivubiro bubake neza, abanyamahanga bajye baza kutusigira amafaranga.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari gahunda yo gutunganya aho hantu

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga VestineUmuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko ubuyobozi bwamaze gutegura gahunda yo kwagura aho Ivubiro riherereye no gukora umuhanda ujyayo.

Yagize ati: “Turi mu nzira zo kugura ubutaka aho Ivubiro riri kugira ngo twubake inzu izajya irangamirwa n’abasura amateka. Turashaka no kuhazenguruka uruzitiro. Hazanashyirwaho n’amashusho (vidéo) y’abasaza bavuga amateka yabo, kugira ngo bizasigare no ku bazadukomokaho.”

Ku bijyanye n’umuhanda, yavuze ko hari gahunda yo gushyiramo kaburimbo iva ku Kirenge igana ahari Ivubiro, kuko n’inzira iboneka ubu idakwiye.

Inteko y’Umuco ishimangira ko amateka nk’aya akwiye kubyazwa umusaruro

Uwiringiyimana Jean Claude, Intebe y’Inteko yungirije mu Inteko y’Umuco

Uwiringiyimana Jean Claude, Intebe y’Inteko yungirije mu Inteko y’UmucoUwiringiyimana Jean Claude, Intebe y’Inteko yungirije mu Inteko y’Umuco, yavuze ko buri hantu ndangamurage mu Rwanda hakwiye ibikorwa remezo n’ibimenyetso bifasha kurushaho kwimakaza umuco no guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati: “Ahantu nk’aha ni umurage w’igihugu. Tugomba kuwurinda, tukawusigasira kandi tugaharanira ko uba igice gikomeye cy’ubukungu. Aha i Huro tuzahashyira ibyapa n’ibisobanuro bikwiye, dufatanyije n’Akarere.”

Huro: Isoko y’imvugo “Ihuriro ni i Huro”Ivubiro ry’i HuroHuro ni ahantu hafite amateka akomeye mu muco w’u Rwanda. Ni ho habarizwaga abiru b’i Bwami bo kwa Myaka, ari na bo bakiraga imyaka yajyanwaga mu muhango w’Umuganura.

Ni naho haturuka imvugo imenyerewe mu Rwanda igira iti: “Ihuriro ni i Huro.”Ikimenyetso cy’amateka kigihari ni Ivubiro, ryashyizweho n’Umwami Minyaruko ya Nyamikenke wo mu Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n’Umwami Ruganzu II Ndori.

Iri vubiro ryifashishwaga n’abiru mu kumenya igihe nyacyo cyo gutera imbuto, hakoreshejwe uburyo bwo gupima ibihe by’imvura.Umurage ukwiye kubyazwa umusaruroInteko y’Umuco ivuga ko hirya no hino mu gihugu hari ahantu ndangamurage hagera kuri 530, ariko henshi haracyakeneye ubufasha mu kuhateza imbere no kuhabungabunga kugira ngo hubakwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, buzanira inyungu abaturage n’igihugu muri rusange.

Ivubiro ry’i Huro

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM