Nk’uko bitangazwa na Ngamije Jean de Dieu, umunyamabanga wa koperative COMIKA, avuga ko mu bikorwa byo guteza imbere abaturage harimo gufasha abatishoboye babatangira ubwisugane mu buvuzi no kububakira ubwiherero.
Ati ‘’Duherutse kwubakira ubwiherero umuturage utishoboye, tumuha amafaranga ibihumbi 80, dutangira mutueli abantu 200 z’agaciro l’ibihumbi 600.
Kamana Felix, umukozi wa Koperative COMIKA icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, mu myaka umunani amaze ayikorera avuga ko iterambere yamugejejeho rishimishije.
Ati’’ Naguze ikibanza nyukamo, mfite gahunda yo kugura ikindi nkazakoramo inzu y’ubucuri.’’
Kubwimana Savio nawe ukora muri iyo koperative, umazemo imyaka cumi n’umwe avuga ko yatangiye aba mu icumbi, none ubu yiguriye inzu, agura n’umurima n’ishyamba rifite agaciro ka miliyoni eshatu naho ntuye hafite agaciro ka miliyoni ebyiri. Arihira ishuri umwana we wiga mu cyiro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Koperative KOMIKA yatangiye mu 2009 itangirana abanyamuryango 18 bose batangirwa Ejo Heza. Ikorera ku buso bwa hegitari 200.
Kayitesi Carine






